Amwe mu mafoto utabonye y’uruzinduko rwa Miss Elsa mu Burengerazuba

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba ahakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano ze.

Miss Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y'Iburengerazuba ahakorera ibikorwa bitandukanye birimo iby'uburezi
Miss Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba ahakorera ibikorwa bitandukanye birimo iby’uburezi

Muri rwo rugendo yatangiye tariki ya 29 Werurwe 2017, akarusoza ku cyumweru tariki ya 02 Mata 2017, Miss Elsa yarukozemo ibikorwa bitandukanye birimo ibyo guteza imbere uburezi.

Yasuye ikigo cy’amashuri cya Lycée Notre Dame D’Afrique kiri ku Nyundo mu Karere ka Rubavu. Yaganiriye n’abanyeshuri bahiga abaha impanuro zitandukanye, abakangurira kurangwa n’imico myiza n’ikinyabupfura aho bari hose.

Miss Elsa kandi yasuye ikigo cy’amashuri abanza cya Rusamaza nacyo cyo mu Karere ka Rubavu. Yifatanyije n’ubuyobozi bw’icyo kigo mu gikorwa cyo kubwira amanota abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’igihembe cya mbere cy’umwaka wa mashuri 2017.

Miss Elsa yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ahereye mu Ntara y'Iburengerazuba
Miss Elsa yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ahereye mu Ntara y’Iburengerazuba

Ubwo yari ari mu ruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba kandi, Miss Rwanda Iradukunda Elsa yabonanye na Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland wari uri mu Karere ka Rubavu afata amashusho ya filime mbarankuru (Documentary) igaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Miss Elsa kandi yagiye mu Karere ka Karongi, aho yifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu bukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza bwiswe “Nk’uwikorera”. Uwo muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Reba amafoto atandukanye rwa Miss Elsa agaragaza urwo rugendo rwose yakoze.

Miss Elsa ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri cya Lycée Notre Damme D’Afrique kiri ku Nyundo.

Miss Elsa yanasuye ikigo cy’amashuri abanza cya Rusamaza cyo mu Karere ka Rubavu.

Miss Elsa yanabonanye na Nyampinga w’u Bufaransa 2000, Uwitonze Sonia Rolland.

Miss Elsa ubwo yifatanyaga na RGB mu bukangurambaga bwa "Nk’Uwikorera", i Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibikorwa by’uburezi yateye inkunga se ni ibihe?biriya byo kuganiriza abana se ni inkunga?

eri yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

ni byiza cyane

Fabien yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

I DONT REALLY SEE ANY VALUE
OF THE MISS

thierryanderson yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Hhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!! ariko nubundi nk’uko umuntu adatanga icyo adafite ni nako utabona aho amaso yawe atabasha kureba. so ntiwabibona rero, gusa uzabibona niba ufite ubunyarwanda muri wowe.

framu9906 yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka