Alpha Rwirangira yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe

Umuhanzi Alpha Rwirangira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Liliane Umuziranenge baherutse gusezerana. Ni ubukwe bwabereye i Montreal muri Canada tariki 22/08/2020 gusa amafoto yabwo ntiyahise agaragara mu ruhame.

Amakuru yerekeranye n’umukunzi wa Alpha Rwirangira ntiyakunze kumenyekana, gusa kuri iyi nshuro Alpha Rwirangira akaba yavuze ko iby’urukundo rwabo azabisobanura mu minsi iri imbere.

Umuhanzi Alpha Rwirangira arongoye Liliane Umuziranenge nyuma yo gukundukana igihe kirekire na Miss Uwingabire Esther bakanabyarana ariko bakaza gutandukana muri 2014.

Iby’ubukwe bwa Alpha na Liliane, byamenyekanye bitewe n’imbuga nkoranyambaga zashyize hanze urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko ubukwe bwabo bwari ku itariki 22 Kanama 2020, bukazabera i Montreal muri Canada.

Urukundo rwa Alpha na Liliane ntabwo rwigeze rumenyekana cyane, uretse gusa inshuti z’aba bombi zari zibizi, gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Alpha yaba agiye gushinga urugo n’umukobwa icyo gihe wari utaramenyekana.

Muri Mata mu 2015, Uwingabire Esther wari waratewe inda na Alpha Rwirangira, yibarutse umwana w’umuhungu ariko ajya kubyarira mu gihugu cy’amahanga aho byavuzwe ko yari yaratwawe n’umugabo w’umunyamafaranga bahise banibanira kandi atwite inda ya Alpha Rwirangira.

Alpha yahishwe amakuru y’uko umwana we yavutse, abyumvana abandi bantu, bituma atangaza ko ababaye bidasanzwe ndetse yumva agize igikomere cyo kudasubira mu rukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mutype urabona ko yakoreye imbere, mu minsi mike araba atakiri "Papa mbyirire".

Frank yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka