Umuraperi Jay Polly yasusurukije abanyaburera barishima cyane asoza batabyifuza

Jay Polly, umuraperi wo mu Rwanda, yashimishije abafana be bo mu karere ka Burera kuburyo abo bafana biganje mo urubyiruko bamufashaga kuririmba indirimbo ze ari nako babyina kuburyo yashoje kuririmba batabyifuza.

Ku wa gatanu tariki 17/1/2014, ubwo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, hatangizwaga kampanye, yateguwe na Imbuto Foundation, yo gushishikariza abayobozi gukangurira urubyiruko kurwanya SIDA, Jay Polly ari mu baririmbyi basusurukije abari bitabiriye icyo gikorwa.

Umuraperi Jay Polly yasezeye abafana be arangije kuririmba ariko abafana be bifuza ko yakomeza.
Umuraperi Jay Polly yasezeye abafana be arangije kuririmba ariko abafana be bifuza ko yakomeza.

Iyo kampanye yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo rubyiruko. Gusa abenshi muri bo wasangaga bavuga ko baje kwirebera Jay Polly kuburyo ubutumwa bwahatangirwaga bwo kwirinda SIDA hari bamwe batabukurikiranaga.

Uyu muraperi ni we waririmbye nyuma y’abaririmbyi bose basusurukije abari bari aho. Umushyushyarugamba akivuga ko ari we ukurikiyeho kuririmba abafana be barishimye cyane batera hejuru batangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze dore ko usanga inyinshi barazifashe mu mutwe.

Jay Polly akigera ku rubyiniro abafana be baramwishimiye cyane.
Jay Polly akigera ku rubyiniro abafana be baramwishimiye cyane.

Jay Polly akigera ku rubyiniro abafana be bahise batera hejuru bamwe batangira kumusanga ku rubyiniro bigaragara ko afite abafana batari bake mu karere ka Burera.

Zimwe mu ndirimbo uyu muraperi yaririmbye harimo iyitwa Ikosora, Deux Fois Deux, Fata Fata yafatanyije n’abandi baririmbyi batandukanye, n’izindi.

Indirimbo zose yaririmbaga wasangaga abafana be cyane cyane urubyiruko bamufasha kuziririmba, barazifashe mu mutwe ari nako bazibyina.

Jay Polly ntabwo yaririmbye igihe kire kire. Yaririmbye igihe kigera ku minota 30. Akimara kuva ku rubyiniro abafana be bamusabye gukomeza kuburyo aho yanyuze ajya mu modoka yamuzanye bamukurikiranye.

Uyu muraperi nawe yatangaje ko yishimye kubona abafana be bo mu karere ka Burera bamwishimira cyane.

Agira ati “Nishimiye mbere na mbere kuba hano muri Burera, nasanze abantu bishimye, urubyiruko rwitabiriye, igikorwa cyagenze neza.”

Jay Polly kandi akomeza avuga ko afite gahunda yo gutaramira henshi mu turere two mu Rwanda mu rwego rwo kwegera abafana be aho kuguma mu mujyi wa Kigali gusa, aho asanzwe akorera umwuga we wo kuririmba.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka