Minisitiri Julienne araburira abidagadura bakabangamira abiruhukiye

Minisitiri Uwacu Julienne atangaza ko kwidagadura bikwiriye gukorwa n’uwabihisemo gusa ariko bigakorwa ku buryo bitabangamira undi udafite aho ahuriye nabyo.

Mu kiganiro yagiranye na KT Idols cya kuri KT Radio, Minisitiri Uwacu Julienne yasubije ibi nyuma yo kubaza ku cyo Leta ivuga ku kibazo cy’ihagarikwa ry’ibitaramo by’abahanzi byagiye bigaragara muri uyu mwaka wa 2015.

Minisitiri Uwacu avuga ko abakoresha ibitaramo bibangamira abandi bikwiye gucika.
Minisitiri Uwacu avuga ko abakoresha ibitaramo bibangamira abandi bikwiye gucika.

Yavuze ko iki kibazo cy’urusaku kizongera kubaho, kuko nab a nyir’ubwite bahagarikiwe ibitaramo bavuze ko byabahombeje.

Yagize ati “Ntabwo uwagiye kwidagadura akwiye kubangamira utagiyeyo. Ikibazo cy’urusaku nta n’ubwo ari ukuvuga ngo ni uko Polisi yabivuze. Amategeko niko abiteganya. Urusaku rwa ninjoro iyo rubangamiye abantu ababikora barahanwa.

Hari ingingo z’amategeko zibivuga. Icyo rero tubona gikwiye gukorwa ni uko kwidagadura bibaho ariko ntibigire abo bibangamira cyangwa abo dutegeka kubibamo kandi batabiteganyije.”

Yakomeje avuga ko ababikora n’abasanzwe bafite inzu ziberamo ibitaramo bakwiriye kureba ibisabwa bashyiramo bituma urusaku rutagera kubatari mugihe cyo kwidagadura.

Yongeyeho ko abazubaka guhera mu mwaka utaha inzu zo kwidagaduriramo bagomba kuzubaka zujuje ibyangombwa bikenerwa ngo urusaku rudasohoka.

Ati: “Numva rero uyu mwaka dutangiye inyubako zigomba kubakwa zujuje ibyo bisabwa noneho n’abafite izo zihari zisanzwe zikoreshwa bagakora uko bashoboye nyine bagashyiramo ibyo byangombwa bituma urusaku rudasohoka ngo rujye hanze rubangamire abandi.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangiye gukorana n’abahanzi kugira ngo nabo ubwabo bagire uruhare mu gukemura ibyo bibazo banamenye ko amategeko ahari, ko haba abarengera ariko akanabaha n’inshingano.

Ati “Ntabwo amategeko aberaho bamwe ngo abandi ntabarebe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

cyane cyane akari kumuhanda mushya wakaburimbo ujya murugunga ko kara tuzahaje ko gakora amasaha ya ninjoro ka katubuza kuruhuka,ikibabaje nuko abo mukagari twabagejejeho icyo kibazo kikabananira kugikemura. mudufashe rwose

kell yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Minisitiri,naho utubari nkutwinyamirambo kuri mirongwine dukora iminsi yose namasaha yose tukabangamira abaturanyi,two mudufitiye izihe ngamba ko twabuze aho tubariza kuko mutugari no mu murenge waho byabananiye kugira icyo badufasha.murakoze

mize yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka