Kuri uyu wa gatanu hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot”

Kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012, hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot” kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri ibi birori harimo kurya inyama z’ihene zitetse ku buryo bushimishije.

Izi nyama ziraba zitetse zivanze ariko muburyo bugezweho. Haraba harimo n’ibirayi, zivanze n’ibitoke, na salade n’ibindi. Haraba kandi hari ibyo kunywa no kurya bitandukanye; nk’uko Gael Tunga Rutembesa uyobora ABA Group companies yateguye icyo kirori abisobanura.

Goat Plot ni guhera 18h00 kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga.
Goat Plot ni guhera 18h00 kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga.

Kwinjira muri icyo kirori ni amafaranga 10000 ku muntu uri wenyine na 15000 ku muntu uherekejwe. Aya mafaranga atanga uburenganzira bwo kurya ku buntu nta kintu wishyuye, ukishyura gusa ibyo kunywa ushaka gufatisha.

ABA Group ikora ibyo gutegura ibitaramo n’ibirori cyangwa iminsi mikuru mucyo yita ABA Events harimo ABA Media ikora kuby’itangazamakuru hamwe na ABA Technologies ikora kuby’ikoranabuhanga.

Abateguye ikirori "the Plot Goat".
Abateguye ikirori "the Plot Goat".

ABA Group Companies yashinzwe tariki 01/11/2012 na Gael Tunga Rutembesa afatanyije na Marc Gwamaka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka