Kuri uyu wa gatandatu David Bayingana arashyingiranwa n’umukunzi we Kezie Teriteka

David Bayingana, umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo 10 akaba n’umwe mu bantu bazwiho gutegura ibitaramo by’abahanzi n’ibindi bigendanye nabyo, kuri uyu wagatandatu tariki 25/05/2013 azambikana impeta n’umukunzi we Teriteka Kezie.

Indi mihango yabaye mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka ubwo David Bayingana yerekezaga mu gihugu cy’i Burundi gusaba no gukwa umugeni we.

Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko muri Ambassade y'u Rwanda mu Burundi.
Ubwo basezeranaga imbere y’amategeko muri Ambassade y’u Rwanda mu Burundi.

Ku itariki ya 21.3.2013 habaye imihango yo gusaba no gukwa mu Kanyosha iwabo w’umukobwa mu gihugu cy’u Burundi naho ku itariki 23.3.2013 haba gusezerana imbere y’amategeko mu biro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.

Ubwo bambikanaga impeta mu muhango wo gusaba.
Ubwo bambikanaga impeta mu muhango wo gusaba.

Imihango yo gusezerana imbere y’Imana izaba kuri uyu wa gatandatu, izabera mu rusengero rw’Abangilikani rwa Saint Etienne mu Biryogo naho abatumiwe bakazakirirwa ahitwa Tropicana Guest House ku Kicukiro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka