Korale Redeemed igiye kumurika alubumu yabo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye”

Ku cyumweru tariki 23/12/2012, Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye” kuva saa kumi z’umugoroba, igitaramo kikazabera kuri Zion Temple i Kabuga.

Ahadi Tresor, umwe mu bayobozi b’iyi Korali yadutangarije ko alubumu “Yesu niwe inshuti yanjye” iriho indirimo icumi. Muri icyo gitaramo bazakorana na Arsene Manzi, Bobo, Shining Star, Kabera Fils na Power of the Cross kandi kwinjira bikaba ari ubuntu.

Korali Redeemed ni Korali ikorera umurimo w’uburirimbyi muri Evangelical Restoration Church Rusororo (Kabuga) ikaba yaratangiye 2002 ari abana bo muri Sunday School. Mu mwaka wa 2009 nibwo yiswe Redeemed Choir, ikaba igizwe ahanini n’abanyeshuri.

Korali Redeemed.
Korali Redeemed.

Bimwe mu bikorwa yakoze harimo CD y’amajwi bashyize hanze mu mwaka wa 2010, ikora video mu mwaka wa 2012, ikaba kandi yaragiye ikora ibitaro ahantu hatandukanye.

Intego ya Redeemed Choir ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Rwanda no ku isi yose, gufasha imfumbyi n’abapfakazi ndetse n’abatishoboye, hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye na gahunda za Leta.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka