Korale Inkuru Nziza igiye kumurika alubumu yise ‘‘Byose birangiye’’

Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013, korali Inkuru Nziza izamurika alubumu yabo bise ‘‘Byose birangiye’’ ikaba izamurikwa mu majwi no mu mashusho.

Alubumu ‘‘Byose birangiye’’, yakozwe mu gihe kingana n’amezi icyenda izaba iriho indirimbo icumi. Iyi alubumu izaba ari iya gatanu ariko ni iya kabiri ikorewe amashusho; nk’uko tubikesha Patrick Kanyamibwa umunyamakuru ku Isango Star akaba n’umwe mubanyamakuru bakurikiranira hafi cyane amakuru ajyanye n’Ivugabutumwa (Gospel).

Korali Inkuru Nziza.
Korali Inkuru Nziza.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizabera ku rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Remera guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Korali Abakurikiyeyesu Family, Korali El Shadai hamwe na Korali Tujyisioni zizaba zaje kwifatanya na korali Inkuru Nziza muri iki gikorwa cyo kumurika alubumu « Byose birarangiye».

Korali Inkuru Nziza ni korali yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Bibare, ikaba yaravutse mu mwaka wa 1999 itangiranye abaririmbyi 8 kuri ubu ikaba ifite 36.

Mu mwaka wa 2003 bashyize hanze alubumu yabo ya mbere bise ‘‘Mana urakomeye’’. Izindi alubumu zabo harimo nka ‘‘Mukiza w’isi’’, ‘‘Umunsi w’urubanza’’ na ‘‘Tegereza igisubizo’’.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabakunda Mukomereze Aho. Turabakunda. Imana Ibahe Umugisha.

Niyomugabo J.Dedieu yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

courrage kumurimo wuwabatumye kandi igihe kiri bugufi akaza kubahemba.amen

ntezanas yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka