Itorero INDANGAMIRAGUHIMBAZA rizataramira abakunzi b’imbyino gakondo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/06/2013, itorero Indangamiraguhimbaza rizataramira abakunzi b’imbyino gakondo mu gitaramo bise « Abato mu muco » kizabera ku Kivugiza i Nyamirambo, ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church.

Iki gitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa kandi kwinjira bizaba ari ubuntu kubazaba bitabiriye iki gitaramo bose. Muri iki gitaramo hazaba harimo imbyino zitandukanye ndetse n’ibiganiro bitandukanye byose byateguwe n’abagize iri torero.

Itorero Indangamiraguhimbaza ni itorero rimaze umwaka rivutse rikaba rigizwe ahanini n’abana b’imfubyi ku babyeyi bombi cyangwa ku mubyeyi umwe rikaba ryatangijwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko cyane cyane abana b’imfubyi kwigirira ikizere bakumva ko nabo bashoboye.

Abagize Itorero INDANGAMIRAGUHIMBAZA.
Abagize Itorero INDANGAMIRAGUHIMBAZA.

Kugeza ubu abaririmo bibafasha kubasha kwigirira ikizere ndetse bakanabona ibiraka byo kubyina hirya no hino bagakuramo amafaranga abagirira akamaro.

Mu kiganiro gito twagiranye na Gisele Umutesi, umwe mu bagize iri torero yadutangarije ko kuba bari hamwe muri iri torero bibafasha kurushaho kuba ko batari bonyine.

Yagize ati: « Itorero ryacu ridufasha kutigunga kandi tukabasha kubona ko natwe twagira icyo twimarira dushyize hamwe. Muri rusange ridufasha kwibuka ko natwe dushoboye… ».

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka