Impala zishyize zemeye gutaramira Abanyaruhango
Mu gihe mu cyumweru gishize abanyaruhango bari biteguye gutaramana na Orchestre Impala, nyuma ikaza kubatenguha nize, ubu noneho icyizere ni cyose cy’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012 bagomba kuba barikumwe nazo.
Abatuye umujyi wa Ruhango, baravuga ko icyi kizere bakigize nyuma yo kubona hirya no hino muri aka karere hamanikwa amatangazo ahamagarira abaturage bahatuye kuzitabira igitaramo kizahabera tariki 24/11/2012.
Umwe mu batuye umujyi wa Ruhango yagize ati “kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize byaratubabaje cyane bitewe n’ukuntu twari twiteguye kwifatanya n’Imapala ariko zikadutenguha”.
Uyu muturage kimwe n’abagenzi be, barasaba ko Impala zitazongera kubakinisha nk’uko zabigenje mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma yo gutaramana n’Abanyaruhango, biteganyijwe ko Impala zizataramana n’abatuye umujyi wa Muhanga nawo uherereye mu ntara y’Amajyepfo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Impala ni se w’imiziki mu Rwanda. Muracyakanyuzaho nka mbere?