Diane Umutesi niwe wabaye Nyampinga KIM 2012

Diane Umutesi w’imyaka 20 niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga naho Yves Muvunyi w’imyaka 21 yegukana irya Rudasumbwa muri Kigali Institute of Management (KIM) mu matora yabaye tariki 01/06/2012 kuri Sport View Hotel.

Umutesi Diane wabaye Nyampinga wa kabiri kuva KIM yatangira, yari yambaye numero 6 atorerwa ku manota 81%. Naho Rudasumbwa wa mbere kuva KIM yatangira akaba Yves Muvunyi yari yambaye numero 12.

Kubiyamamarizaga gutorerwa kuba Nyampinga, byagaragaye ko harimo ikibazo cy’indimi aho byabananiraga kwisobanura haba mu gifaransa ndetse n’icyongereza, usibye uwatorewe kuba Nyampinga. Aha abantu bibajije ukuntu umunyeshuri agera muri kaminuza adashobora nibura kuvuga igitekerezo cye mururimi rw’amahanga yigamo.

Ibihembo byahawe Nyampinga na Rudasumbwa ni ibikoresho by’isuku bya Sulfo Industries mu gihe cy’amezi 6, gufatira amafunguro muri Horizon Garden mu gihe kingana n’umwaka wose, kwishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose ndetse n’amafranga ibihumbi 200 buri wese.

Diane Mutesi na Yves Muvunyi nibo batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa muri KIM.
Diane Mutesi na Yves Muvunyi nibo batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa muri KIM.

Uwera Octavienne w’imyaka 20 wari wambaye numero 7 niwe wungirije Nyampinga (1ere Dauphine), ku manota 69.8%. Uwa kabiri wungirije (2eme Dauphine) ni Dusabe Maimuna w’imyaka 23 akaba yari yambaye numero 10 agira amanota 62%.

Umusore wungirije Rudasubwa, yabaye Frank Rurasira ufite imyaka 23 akaba yari yambaye numero 5. Yatorewe kumanota 65%. Umukurikira yabaye Yannick Butoyi ufite imyaka 23 akaba yari yambaye numero 8. Yagize amanota 62%.

Abatorewe kugaragara neza kumafoto (Miss and Mister Photogenique ) ni Grace Mutesi na Yves Muvunyi. Abitwaye neza mu gihe biteguraga gutorwa ni Diane Mutesi na Yannick Butoyi.

Ibirori byari byitabiriwe n’abahanzi nka Allioni, Urban Boys, King James, Knowless n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se mureke mbibarize bavandimwe banyarwanda: aho gukoresha amafaranga duteza imbere ubuzima bwiza bw’umunyarwanda, duteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga n’ibindi, turaha umuntu amafaranga angana kuriya ngo ni uko ari mwiza! Ubwo bifite iyihe nyungu kubuzima bw’iterambere ry’igihugu cyacu? Ahubwo ibi bigo nka za Sulfo n’ibindi biba byateye inkunga ibikorwa nk’ibi, bisesagura amafaranga kuriya, byakagombye kuaya umunyeshuri wakoze ubushakashatsi akagera kukintu runaka giteza ubuzima bw’igihugu cyacu imbere! Aha muri ibi bihugu byateye imbere, abantu cyane cyane abize n’abakiri mumashuri bicara bashakashaka kuvumbura ibyazamura imibereho myiza y’umunyagihugu cyabo, cg se bakagerageza nibura kwigana iby’abandi bagezeho ariko koko bifitiye umunyagihugu akamaro muri rusange. urugero: abashinwa baherutse kohereza icyogajuru mu kirere harimo n’abantu, nyuma y’uko bari barohereje ikindi cyogajuru ariko cyo kitarimo umuntu. kugeza ubu, Amerika n’uburusiya ni byo byashoboraga kohereza icyogajuru mu kirere harimo n’abantu. ufashe ubuzima bw’abashinwa aho bugeze ubu ntiwavuga ngo uzarangize. nyamara mumyaka mike cyane bari abakene bikabije. ariko barashakashakisha ibifite akamaro bakaba aribyo bibandaho aho gusesagura amafaranga mubidafite akamaro. urebye uko ikirere cyabo giteye, baramutse ari abantu bazategereza ko imvura izagwa ngo bahinge bagaburirre abanyagihugu, bamerea nk’uko afurika tumeze ubu. ariko si ko bimeze. barashakashakisha noneho bigatuma bagera ku iterambere mu buhinzi n’ubworozi budashingiye ku mihindagurikirre myiza cg mibi y’ikirere. aho baraharrenze. nyamara twe niho tukiri. tuzahavanwa na nde? ko amafaranga yacu tuyasesagura mubidafite akamaro! Mpariye abandi basomyi...

Kamana yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka