Bamporiki yagabiye inka Social Mula mu gitaramo cye (Amafoto y’igitaramo)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yagabiye inka umuhanzi Social Mula, ubwo yamurikaga umuzingo (Album) we wa mbere yise ‘Ma Vie’.

Minisitiri Bamporiki na Visi Perezida wa Sena Esperance Nyirasafari bari bitabiriye igitaramo cya Social Mula
Minisitiri Bamporiki na Visi Perezida wa Sena Esperance Nyirasafari bari bitabiriye igitaramo cya Social Mula

Bamporiki yamugabiye inka, amushimira ku buhanga yagaragaje muri iki gitaramo, aboneraho no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu buhanzi bwe.

Yagize ati “Ntako bisa kwitabira igitaramo cy’umuhanga. Ndakwifuriza gutunga no gutunganirwa, kandi uwo umuntu abyifuriza aramugabira. Nguhaye inka, nuza gusura mama wawe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, izaba iri mu rwuri rwa mama wawe”.

Bamporiki agabira inka umuhanzi Social Mula
Bamporiki agabira inka umuhanzi Social Mula

Bamporiki kandi yanijeje abahanzi ko mu bitaramo bitaha, Minisiteri abereye umunyamabanga izajya igira uruhare rufatika mu bitaramo byabo, kugira ngo birusheho kugenda neza kandi binungure abahanzi.

Muri iki gitaramo, Social Mula yasusurukije abakitabiriye mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo, Abanyakigali ni danje, Umuturanyi, Agakufi, Yayobye, amahitamo n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo kandi yagifashijwemo n’abandi bahanzi bagenzi be, barimo King James, Bruce Melodie, Evry, Marina na Yvan Buravan, aho na bo banyuzagamo indirimbo zabo zikunzwe bacurangirwa na Band igezweho muri iyi minsi yitwa ‘Simphonie’ igizwe n’abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo.

Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyagenze:

Minisitiri Bamporiki na Visi Perezida wa Sena Esperance Nyirasafari bari bitabiriye igitaramo cya Social Mula
Minisitiri Bamporiki na Visi Perezida wa Sena Esperance Nyirasafari bari bitabiriye igitaramo cya Social Mula
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka