Miss Josiane Mwiseneza aranyomoza amakuru yamuvuzweho

Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba rya ‘Miss Popularity’ (umukobwa wakunzwe na benshi), muri Miss Rwanda 2019, aranyomoza amakuru yamuvuzweho arebana n’ivangura ry’amoko mu gihe yiyamamazaga ndetse na nyuma y’uko yambitswe iri kamba.

Miss Josiane n'umujyanama we ukurikirana ibikorwa bye
Miss Josiane n’umujyanama we ukurikirana ibikorwa bye

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2019.

Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanura bimwe mu byamuvuzweho by’ibihuha, ndetse no kugaragaza ‘Manager’ (ukurikirana ibikorwa bye) mushya.

Muri iki kiganiro, Miss Mwiseneza yavuze ko hari amakuru yagiye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, yise ko ‘adasobanutse’, ndetse akaba yabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we.

Yaba Miss Mwiseneza n’uyobora ibikorwa bye, birinze kwinjira cyane muri ayo makuru yamuvuzweho bita ko ‘adasobanutse’.

Amwe muri yo makuru harimo ayavuzwe ko hari abamushyigikiye mbere na nyuma y’uko yambikwa ikamba, bari bagamije guhembera amacakubiri mu banyarwanda.

Kuri iki, umuyobozi w’ibikorwa bya Miss Josiane Mwiseneza, Sande Justin yavuze ko ikamba Miss Mwiseneza yambitswe yaryambitswe ku bw’Abanyarwanda bose, ataryambitswe kubera itsinda rimwe ry’Abanyarwanda.

Basobanuye ko amwe mu makuru yavuzwe kuri Josiane ari ibihuha ndetse ko adafite ishingiro
Basobanuye ko amwe mu makuru yavuzwe kuri Josiane ari ibihuha ndetse ko adafite ishingiro

Ati “Mwiseneza yiyamamaza, yiyamamaje nk’abandi banyarwanda, nta gice yari ahagarariye. Ariko hari ibindi byaje bivugwa”.

Yungamo ati” Josiane ni Miss Popularity w’Abanyarwanda bose, ntabwo ari uw’itsinda runaka”.

Naho Miss Josiane we ati “Nk’ubu hari amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ngo ‘Miss Josiane ari i Burayi. Bamwe bakabyemeza, abandi ngo si byo. Urumva se bisobanutse? Ntabwo bisobanutse! Ni byinshi byose sinahita mbyibuka, ariko ndi hano ngo mvuge ukuri, ibyo bidasobanutse bijye mu murongo”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi byavuzwe byakomye mu nkokora imwe mu mishinga ya Miss Josiane, ariko avuga ko ubu hari gahunda yo kongera kuyisubukura.

Ku ikubitiro, Miss Josiane Mwiseneza yavuze ko hari gahunda yo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi yose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho harimo gutegurwa gahunda yo gusura urwibutso no kuremera abarokotse.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Naho ku mushinga we wo kurwanya igwingira mu bana, umuyobozi w’ibikorwa bya Miss Josiane yavuze ko ubu hari gahunda yo gushakisha abafatanyabikorwa bazakorana.

Yavuze kandi ko hari abamaze kuboneka, cyane cyane abasanzwe bafite iyo gahunda mu nshingano.

Avuga ko mu mezi asigaye ngo Miss Josiane yamburwe ikamba afite, biteganyijwe ko nibura azaba yasuye buri karere kose ko mu Rwanda, akora ubukangurambaga ku kurwanya igwingira ry’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye mbona asa nabayaya ni kibi pe

kiki yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Rwose Miss popularity turamushyigikiye nahaguruke tumufashe gusohoza ibyo yemereye abanyarwanda

musonera yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ibyavuzwe byinshi byaturutse mu bafana be nka ba kasuku. Nino bavuze ko noneho babonye ubahagararira. Nabe aribo abwira.

Noah yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka