Imibiri y’abitabye Imana ishobora kujya itwikwa

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yiyemeje kuvugurura Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, kugira ngo imibiri y’abitabye Imana ijye itwikwa, mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kuruhura abavunwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura.

Imva z'amakaro zirahenda aho imwe ifite agaciro k'amafaranga asaga ibihumbi 600, zigatuma n'ubutaka butinda kongera gukoreshwa
Imva z’amakaro zirahenda aho imwe ifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 600, zigatuma n’ubutaka butinda kongera gukoreshwa

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Imibereho Myiza yagejeje ku Nteko Rusange ibibazo byagaragaye mu gushyingura abitabye Imana, birimo ikiguzi gihenze kiremerereye imiryango yabuze ababo, ndetse no kuba ubutaka bushyingurwamo bwaratangiye kubura.

Depite Odette Uwamariya ukuriye iyo Komisiyo, yagize ati "Rwose ni uko hari umuco wo gutabarana, igihe umuntu yagize ibyago bakitanga bagatanga amafaranga bagafasha umuryango, na ho ubundi abantu bagira ikibazo cy’abashobora kunanirwa gushyingura."

Depite Nyabyenda Damien avuga ko yumva abaturage bazayoboka gahunda yo gutwika imirambo, kuko ngo yumvise mu Bugesera hari aho babitangiye bakoresheje inkwi, bakaba bamaze gutwika imirambo itanu.

Umuturage witwa Bisengimana utuye mu Karere ka Gasabo, avuga ko iyi gahunda yo gutwika imirambo ishobora gufasha Abaturage kutaremererwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura, ndetse ikanafasha kwirinda gupfusha ubusa ubutaka, ariko abantu bakabanza kubiganirizwa.

Bisengimana ati "Igisabwa ni ukubyigisha abantu bakabyumva ntibabibatureho, bagashaka abantu b’abahanga bazi kwigisha, bakabaha n’umwanya wo kubivugaho, kuko ntiwabihindura ako kanya ari ikintu kiri mu muco."

Kugeza ubu gushyingura mu mva y’igitaka isanzwe i Kigali ntabwo biri munsi y’amafaranga ibihumbi 15, mu gihe imva iciriritse ya sima gusa igurwa amafaranga ibihumbi 305, iy’amakaro ikaba igurwa amafaranga arenze ibihumbi 600, hatabariwemo amafaranga yo kugura isanduku no gutwara umurambo.

Ingingo ya 28 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, ivuga ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe, icyemezo kikaba gitangwa na Gitifu w’Umurenge uwo murambo uherereyemo.

Ingingo ya 31 y’iri tegeko yo ikavuga ko Inama Njyanama ya buri Karere igena ahuntu hamwe cyangwa henshi muri ako karere, hahariwe gutwikira imirambo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndibariza abavuga ko upfuye aba yitabye imana.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

bwahika yanditse ku itariki ya: 26-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka