Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umugore we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Uburiza Sandrine.
Mu ijoro ryakeye ryo gusoza umwaka wa 2022, abantu binjira mu mushya wa 2023, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harashwe urufaya rw’urumuri, ibirori bishimisha benshi, cyane ko baba banabitegeje.
Abanyamakuru bagiye kwakira umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe mu gitaramo cya ‘One People Concert’ batashye batamubonye.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (...)
Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena. Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe (...)
Major League DJs ni itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho witwa ‘Amapiano’. Abagize iri tsinda bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’, kizabera muri BK Arena.
Uburyo bwo kwifotoza buzwi nka ‘Selfie’ ni bumwe mu bukunze gukoreshwa n’abantu cyangwa umuntu ushaka kwifotora akoresheje camera cyangwa se telefone zigezweho zizwi nka smartphones.
Umuhanzi Massamba Intore afatanyije na Ange na Pamella, Alouette ndetse na Ruti Joel, tariki ya 01 Ukwakira 2022 bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda kizabera ahitwa Cocobean guhera saa 18h00 z’umugoroba.
Abakunzi b’imyidagaduro n’ibitaramo iyi weekend isize ntawaheranwe n’irungu mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no mu Mujyi wa Kigali, umurwa w’ibirori n’ibitaramo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK ARENA (RBL All Star Game 2022). Ni igitaramo cyatumiwemo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Ish Kevin, Christopher, n’abandi.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Makanyaga yavuze ko iyi sabukuru ye yayiteguriwe n’umujyanama we mu bya Muzika uba mu Butaliyani.
Umuhanzi Dukuzimana Emerance uzwi nka Emerance Gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana gakondo, akaba yamaze gukora ubukwe n’umusore yihebeye.
Ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Irushanwa rya ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ rizenguruka Igihugu cyose, ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu majonjora yo ku rwego rw’Intara, rikaba ari irushanwa riba rigamije gushaka urubyiruko rufite impano zitandukanye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali na Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso bavanze umuziki(babaye aba DJs) mu birori by’Isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko.
Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.
Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe.
Amarushanwa yo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri ArtRwanda Ubuhanzi, yabereye i Rubavu ku wa 23 Kanama 2022, abanyempano 11 mu bayitabiriye 40 bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, nibo batsinze bemererwa gukomeza.
Ku nshuro ya kabiri habaye ibirori byiswe Bianca Fashion Hub, bitegurwa na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ni ibirori byiganjemo kwerekana imideli itandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.
Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.
Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.
Umuryango Grace Room Ministries ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.
Umuhanzi Massamba Intore yatangaje ko igitaramo yateguye cyo kwibohora kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali amafaranga avamo hazagenwa azafashishwa abatishoboye bamugariye ku rugamba.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.
Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.
Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bagaragaza ibyishimo bafite ku kuba bagiye kwitwa ababyeyi, bashimira Imana ibahaye uwo mugisha.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.
Irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, n’ubwo rimara amezi agera kuri abiri yose ariko kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya 2022, yavuze ko amasegonda atanu mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba, aricyo gihe cyateye ubwoba.
Nshuti Muheto Divine ni we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yambikwa ikamba, naho Igisonga cya mbere aba Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri aba Kayumba Darina.