Ese koko Anita Pendo yaba agiye gukorana ubukwe na Senderi?

Anita Pendo, umushyushyarugamba w’umunyamakuru ndetse na Dj ndetse akaba anafite n’izindi mpano zitandukanye, aranyomoza amakuru ari kumuvugwaho ko ngo yaba agiye gukora ubukwe na Senderi ndetse agahamya ko ababivuga ari ababa bagambiriye kumusebya.

Mu kiganiro twagiranye, Anita Pendo yadutangarije ko bababeshyera, ko ari ababa bashaka kubangiriza izina gusa.

Anita pendo arahakana ko yaba agiye gukorana ubukwe na Senderi.
Anita pendo arahakana ko yaba agiye gukorana ubukwe na Senderi.

Yagize ati “Ni ba batypes baba bakora inkuru zitari zo kugira ngo bangize izina ry’umuntu. Umunyamakuru wayikoze si ubwa mbere anyibasiye, ni wa wundi wakoze na none ngo mpinduranya abagabo ngo nk’uhinduranya amakote. The same person (umuntu umwe) ni we wakoze iyo ngiyo ngo twasubukuye urukundo ngo njye na Senderi, ngo twavuzwe cyane ko dukundana mu itangazamakuru mwe hari icyo mwigeze mubona?”

Yakomeje agira ati “Reba iyo nkuru ukuntu yayanditse umbwire ikintu yashakaga kugeraho. Uwo mu type ntabwo ari ubwa mbere ansebya. Ni blagues zari blagues (yivugirage) tuba twikorera”.

Bombi bavuga ko ari umunyamakuru wababonanye gusa akiyandikira ibyo ashaka.
Bombi bavuga ko ari umunyamakuru wababonanye gusa akiyandikira ibyo ashaka.

Ku ruhande rwa Senderi na we, ahamya ko nta bukwe buri hagati ye na Anita Pendo ahubwo ko ari abababonye bicaranye bakabigira urwenya.

Yagize ati “Sha ntabwo ibyo bintu bihari ni ukubeshya ni abantu babonye twicaranye turi muri Guma Guma i Nyanza turi gusangira kumeza nyine barajockinga (barikinira) barabyandika simbizi. Ntabyo nzi ibyo. Ntabwo nabijyamo, ibyo si byo, ni ababa bashaka kwivugira ibyo bashaka nkabihorera.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

anita.nasenderi nacyoba twayape

mugicha yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

baraberanyepe babiragize.

paccy yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

ariko se umukobwa utagira amabere senderi yamujyana ngo ajye amwifotozanya. ahubwo nuko nta nyungu umuntu aba abifitemo nari gukora ubushakashatsi nkereba ko anita atari umugabo hirya iyo.

tity yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

100blague nza kundana n’s Anitha. ureke ibya sendeli na kayitare

Ugiruwe Jean yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

ubwo bukwe nanjy nabutaha!!!!!!!!!

ngirimana strong yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Sha urugo rwabo rwaba arintarwo pe, yabawenda na senderi abonye umwana muzima yakubaka nubwo nawe bigoye.

JURU yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Kabisa baraberanye bashatse banabana kuko Bose ni aba star.

NSHIMIYIMANA Noel yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

nibyo mpora mbabonan game kumureba himo

theo yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

yewe ntafuni ntamunjyonjyo bose baraberanye

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ariko yes. umurege uwo munyamakuru kuko yavuze ibyo utamutangarije ngo avuge niba arinabyo ntiyagombaga kuvuga ibyo mutamubyiye kurimwe. Ibyo nuguhimbira umuntu nta bumwuga mwitangaza makuru ririmo. Mushyire imbere ya police babibafashemo ivuzivuzi rya banyamakuru biga kuba abanyamakuru babeshya abantu. bazamenye ibyo batangaza ko batemerewe guhimbira umuntu ibyo atavuze. Cyangwa bashatse ko mushyingiranywa babo. Mwaba mugwishije ishyano bajya bavuga n’umubu wanyuze murugo tu. POPO uyu sumwuga pe wo kubeshya koko? Imana indinde abaswa nkaba njyewe. Kandi ntibibabuze ku kubana uko byaribisanzwe ngo bavuze ibyo guhimba gusa.

bazemera berchumas yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

kbs nukubeshya. uretse ko senderi n’anita barakwiranye.kuko bose ubonako bakuze bihagije.

ignace nzabonimpa yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Baraberanye kabisa sore nuwo musore aaradusazanye ahubwo batubwire intwererano zirahari

bosco yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka