Rick Ross yasubitse ibitaramo bye muri USA

Umuraperi Rick Ross hasubitse ibitaramo yateguraga kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kubona amashusho y’iterabwoba ku mutekano we kuri internet.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Charlotte Observer, Rick Ross yasubitse ibitaramo yagombaga gukora ku matariki ya 8-9/12 ahitwa Charlotte and Greensboro, no muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, nyuma yo kugerwaho n’amakuru y’iterabwoba ko ashobora kwivuganwa n’umutwe w’abagangsteri witwa Gangster Disciples gang.

Uyu mutwe ngo waba ugamije kwihorera kubera ko Rich Ross yasuzuguye umuyobozi wabo Larry Hoover mu ndirimbo ye yitwa ’B.M.F. (Blowin’ Money Fast)’ kandi ngo akanatesha agaciro ikirango cyabo agishyira ku kabari ke k’abirabura kitwa Black Bar Mitzvah.

Umuraperi Rick Ross.
Umuraperi Rick Ross.

Rick Ross rero ngo yari yamaze kwitegura gutangira uruzinduko rw’ibitaramo bye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko amavalisi ye ngo yayasubije hasi. Ibitaramo bye byagombaga kuzageza ku itariki 16 Ukuboza 2012 ari kumwe n’abandi bahanzi nka Wale na Meek Mill.

Ross yiseguye ku bakunzi be kubera izo mpinduka zatunguranye, ariko umuvugizi we yavuze ko byatewe n’abashinzwe kumwamamaza bafitanye ibibazo ko ntaho bihuriye n’ikibazo cy’aba gangster.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka