Gakenke: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufatwa nk’umurimo w’ingenzi utunze benshi

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babufata nk’akazi k’ibanze baboneramo amafaranga menshi ugereranyije n’indi mirimo, ibi bikaba bibafasha kwikemurira ibibazo by’imibereho mibi n’ubukene bahozemo, bakiteza imbere.

Karambizi Yussuf, ahereye ku bunararibonye afite bw’imyaka 30 muri iwo murimo, akorera muri Koperative yitwa COMIKAGI, ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ahamya ko ufatiye benshi runini.

Agira ati: “Urebye ibikorwa bifatika biri inaha nk’inzu nziza abantu ku giti cyabo bagenda bubaka, n’ibindi bikorwa by’amajyambere bigaragarira amaso biri inaha, ibyinshi ni ibikomoka ku musaruro uva mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni wo w’ibanze abantu benshi bashishikariye kuko kwinjiza agatubutse kurusha n’ubuhinzi n’izindi serivisi”.

Urubyiruko rurimo n’ab’igitsinagore baminuje muri za Kaminuza mu masomo afitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma y’aho bagahabwa ako kazi, ubu ngo ni byinshi bagenda bigezaho, kimwe n’abandi bagenzi babo bakorana mu birombe mu buryo buhoraho cyangwa bwa nyakabyizi.

Niyigena Francine, nyuma yo gusoza amasomo ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga yahoze ari KIST yahise ahabwa akazi muri Koperative COMIKAGI.

Agira ati: “Ibirombe byahaye benshi akazi baba abagize amahirwe yo kwiga bakaminuza n’abataragize amahirwe yo kurangiza amashuri. Nko ku bashoboye iby’ubwubatsi bahafite akazi kajyanye no kubakira inzira z’ibinombe bakoresheje ibiti n’imbaho. Hari abakora akazi ko gucukura mu indani n’abashinzwe guterura umucanga, abafite ubumenyi mu by’ubutabazi bw’ibanze ku buryo hagize nk’ugirira ikibazo mu kirombe bamutabara byihuse; mbese urebye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budufatiye runini”.

“Muri uyu Murenge urebye ukuntu abibikoramo ari benshi, wahagereranya n’indi mijyi buri wese abyuka ajya mu bucuruzi cyangwa akandi kazi ako ariko kose kinjiza amafaranga kandi ibyo hari igifatika bifasha kuko abatariyubakiye inzu, birihiye amashuri harimo na za kaminuza, abandi barizigama muri Ejo Heza na za Mituweri, hakaba n’abagana ibimina n’indi mirimo ibyara amafaranga”.

Hakunze kumvikana impanuka zibera muri bimwe mu birombe hakaba abahatakariza ubuzima. Ku bakora ubucukuzi barimo n’ababumazemo igihe, bavuga ko ibyo byaterwaga n’uko icyo gihe hari hataranozwa ingamba n’amategeko ajyanye n’ubwirinzi bw’impanuka mu birombe acukurwamo, ariko ubu izo ngamba zagabanyije ibyo byago ku rugero rufatika.

Mukamurenzi Jeannette ni Mining Engineer muri Kampani ya M&M Gakenke Mining Ltd ifite ibirombe bigera muri 40 bicukurwamo amabuye y’agaciro muri uyu Murenge wa Ruli.

Yagize ati: “Mu mabwiriza tugenderaho harimo ko buri kirombe cyose dukoreramo kigomba kuba cyubakiye mu buryo impande zacyo zose zitezweho ibiti n’imbaho, mu buhagarike bwa Metero ebyiri n’ubutambike bwa metero imwe na santimetero 80, bworohereza nibura ingorofahi ebyiri kubisikana, ndetse umuntu akabasha kwinjiramo bisa n’aho agendera mu nzu”.

“Ibyo bituma n’ibimenyetso by’ahashobora kuba hari ikibazo cyateza nk’impanuka bigaragara hakiri kare hakaba hasanwa mu rwego rwo kuzikumira cyangwa n’igihe zabaho ntizibe zifite ubukana”.
“Izi ngamba zagize akamaro cyane nka mbere wasangaga umubare w’ababigwamo uri hejuru, ku buryo nko mu kwezi kumwe hari ubwo mu kirombe kimwe haberaga nk’impanuka ziri hagati y’eshatu n’eshanu, ariko muri iki gihe amezi atanu kuzamura ashobora no kurangira nta mpanuka ibayeho”.

Mu mabuye yiganje cyane muri uyu Murenge wa Ruli uza imbere y’indi Mirenge igize Akarere ka Gakenke mu gukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, harimo ayo mu bwoko bwa Coltan, Gasegereti, Lithium na wolfram. Hakabarurwa Kampani esheshatu na Koperative imwe bikora ubwo bucukuzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli Jean Bosco Hakizimana avuga ko mu batuye uyu Murenge bose uko ari ibihumbi 30, nibura ababarirwa mu bihumbi 7 biganjemo urubyiruko ari bo babubarizwamo, kandi bikomeje gufasha benshi kuko nk’umuntu umwe, ashobora gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi 3 n’ibihumbi 5 ku munsi.

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz(RMB) kigaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi nyuma y’urwego rw’Ubukerarugendo.

Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko mu myaka itatu itambutse, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2021, 2022 n’umwaka wa 2023, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagiye bwinjiriza u Rwanda Miliyoni zirenga 500 z’amadorari ya Amerika buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka