Volleyball: Umutoza Paulo De Tarso yasesekaye i Kigali

Umutoza w’umukino wa Volleyball, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres, yasesekaye mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ushyira igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Umutoza Paulo De Tarso
Umutoza Paulo De Tarso

Paulo De Tarso Milagres agarutse mu Rwanda nyuma yo gutoza amakipe y’Igihugu y’uyu mukino, mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda i Kigali, muri Kanama na Nzeri 2021, aho yasize ikipe y’abagabo ku mwanya wa 6 muri Afurika, naho abagore bari ku mwanya wa 5, icyo gihe baje guterwa mpaga irushanwa ritarangiye, nyuma yuko bari bamaze kugera muri 1/2 mu mateka.

Paulo w’imyaka 46, yaje mu Rwanda bwa mbere mu 2010-11, aho icyo gihe yakoze amateka yo kugeza ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20, mu makipe 4 ya mbere muri Afurika.

Nyuma yaho amakipe y’Igihugu ya Volleyball yahawe umutoza w’umunya Kenya, Paul Bitoke, wakomeje gutoza amakipe yose harimo n’akina Volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball), kugeza muri Mata 2019 ubwo yashimirwaga na Minisiteri ya Siporo.

Uyu mutoza ufite uburambe bw’imyaka isaga 23 mu gutoza Volleyball, biteganyijwe ko azungirizwa n’abatoza b’Abanyarwanda nk’uko byari bimeze ubwo aheruka mu Rwanda.

Ubwo aheruka gutoza aya makipe, ku ruhande rw’abagabo Paulo yari yungirijwe na Fidèle Nyirimana ubu udafite ikipe atoza, na Dominique Ntawangundi ubu we wamaze kugirwa umutoza w’abato muri Federasiyo ya Volleyball.

Ku ruhande rw’abagore, De Tarso Milagres yari yungirijwe na Luc Ndayikengurukiye, ubu uri mu yindi mirimo ya Leta ndetse na Christophe Mudahinyuka, ubu we akaba ari umutoza wungirije muri Rwanda Revenue Authority Volleyball Club.

Nk’uko amasezerano y’uyu mutoza abivuga, mu nshingano afite usibye gutoza amakipe y’Igihugu, agomba no gukurikirana impano za Volleyball mu bato aho ziri mu Rwanda, ndetse no kongerera ubushobozi abatoza bo mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 3 azahamara.

Inshingano za Paulo De Tarso Milagres ziratangirira mu gutegura amakipe y’Igihugu, agomba kwitabira igikombe cy’Afurika, abagabo n’abagore, giteganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Paulo ubu yabarizwaga mu ikipe ya CSU Medicina Târgu Mureș yo mu gihugu cya Romania.

Biteganyijwe ko namara kuruhuka, aza gukomereza ku myitozo itandukanye y’amakipe arimo kwitegura irushanwa ryo kwibohora #LIBERATIONCUP2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka