Volleyball: U Rwanda rwisasiye Gambia mu gikombe cya Afurika

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0, ku munsi wa mbere w’itangira ry’igikombe cy’afurika, u Rwanda rwihimuriye kuri Gambia maze ruyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda.

Wari umukino utoroshye
Wari umukino utoroshye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere mu mukino utari woroshye, kuko nubwo u Rwanda rwegukanye amaseti 2 abanza, ikipe ya Gambia yabaye nk’ikanguka maze yegukana iseti yari iya gatatu, byatumye u Rwanda rukomererwa n’umukino.

U Rwanda rwegukanye iseti ya mbere ku manota 25 kuri 11, yewe n’iya kabiri biba uko kuko nayo rwayegukanye ku manota 25 kuri 11 ya Gambia.

Mu iseti ya gatatu nk’uko twabigarutseho hejuru, umutoza w’ikipe y’Igihugu, Paulo De Tarso Miragres, yafashe umwanzuro wo gukuramo abakinnyi yari yabanje mu kibuga, maze ashyiramo ikipe ya 2 aho yibwiraga ko ikipe bahanganye yamaze kuyica intege, ndetse yizeye no kwegukana intsinzi byoroshye, gusa siko byagenze.

U Rwanda rwatsinze Gambia
U Rwanda rwatsinze Gambia

Ikipe ya Gambia na yo yari imaze kubona ko umutoza w’u Rwanda ahinduye ikipe, biyongerera imbaraga zo guhangana byanatumye ibona intsinzi ku iseti ya 3 n’amanota 25 kuri 20 y’u Rwanda.

Mu iseti ya 4 y’umukino, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahisemo kugarura ikipe ya mbere, ariko basanga Gambia na yo yamaze gushyura maze si ugutsindana biva inyuma, kuko amanota yagendananaga nta kipe yigeze isiga indi nibura amanota 4.

U Rwanda rwaje kwegukana iyo seti ku manota 26 kuri 24, byanahise biruha intsinzi y’amaseti 3-0.

Abasore b'u Rwanda bishimira intsinzi
Abasore b’u Rwanda bishimira intsinzi

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023, rukina n’ikipe y’igihugu ya Senegal saa sita zuzuye ku isaha yo mu gihugu cya Misiri, ubwo bizaba ari saa tanu (11am) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 4 aho ruri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco, Senegal ndetse na Gambia.

U Rwanda rurasabwa gutsinda umukino rufitanye na Senegal mu rwego rwo kugira ngo rufate umwanya wa 2 mu itsinda, bityo muri 1/8 ruzatombore ikipe yabaye iya 3 mu itsinda rya 2 (Group B).

Ikipe ya Gambia
Ikipe ya Gambia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka