Volleyball: U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere wa gicuti na Maroc

Ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa volleyball, yakinnye umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’Afurika.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu kuri iyi nshuro yibanze ku bakinnyi bakiri bato
Umutoza w’ikipe y’Igihugu kuri iyi nshuro yibanze ku bakinnyi bakiri bato

Uyu mukino wabereye mu nzu y’imikino y’ishuri rikuru (École Nationale Supérieure des Travaux Publics) riherereye muri bilometero 2.5 uvuye kuri Hotel des Deputes, aho aya makipe yombi acumbitse, umukino warangiye banganyije amaseti 2 kuri 2, maze basoza umukino badakinnye kamarampaka kuko wari uwo kwipima.

Ikipe y‘igihugu ya Maroc niyo yegukanye iseti ya mbere ku manota 25-23 y’u Rwanda, iya 2 yegukanwa n’u Rwanda ku manota 25 kuri 20, Maroc yongeye gutsinda iseti yari iya 3 ku manota 25-20, u Rwanda narwo rwegukana iya 4 ku manota 25 kuri 20.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paulo de Tarso Milagres, avuga ko uyu mukino wari ingenzi kuri bo, ndetse ko wari n’umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi batandukanye.

Ati "Uyu mukino wari ingenzi kuri twe, kuko nabonye umwanya wo kugerageza abakinnyi batandukanye, ndetse ubu mfite noneho igitekerezo nyuma yo gukina uyu mukino, ubu mfite amahitamo. Nabwiye abakinnyi ko iri rushanwa ridufitiye akamaro cyane kuko icyo ndimo kwitaho ni ahazaza h’u Rwanda, rero ndishimye ku bw’umusaruro tubonye ndetse ndizera ko dushobora kurenza hano, yewe n’ikipe yacu ni nziza kurusha iya Maroc".

Ikipe y'u Rwanda imaze iminsi 2 muri Cameroon
Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi 2 muri Cameroon

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Munezero Valentine we avuga ko bameze neza, abakinnyi bafite inyota yo gutsinda no kwiga ibintu vuba vuba.

Ati “Abakinnyi bose bameze neza turimo kugerageza kwiga ibintu vuba vuba, dusigaje iminsi 2 kugira ngo irushanwa ritangire. Ubu ndabona ari byiza tumaze gukina umukino wa gicuti ariko urabona ko hakirimo udukosa ducye, ndetse nizera ko muri iyi minsi tuzaba twakosotse”.

Ati “Iyo tuganira hagati yacu, tuba tuvuga ko ikipe yose duhuye nayo tugomba kuyitsinda nubwo hari amakipe ari ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’urwo turiho, ariko sindumva umukinnyi avuga ko iyi kipe cyangwa iriya izadutsinda. Twese intego ni uko tugomba gutsinda uwo duhanganye.”

Kugeza ubu nk’uko CAVB ibitangaza, amakipe 17 ni yo yemeje ko azitabira iri urushanwa, ari yo Cameroun, Algeria, Burkina Faso, Burundi, RDC, Côte d’Ivoire, Misiri, Ghana, Kenya, Lesotho, Mali, Maroc, Nigeria, Tunisia, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Ikipe ya Moroc yiganjemo abakinnyi bakinnye igikombe cy'Afurika muri 2021
Ikipe ya Moroc yiganjemo abakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika muri 2021

Amakipe atatu ari yo Kenya, Maroc n’u Rwanda akaba yaramaze kugera muri Cameroun ahagiye kubera irushanwa.

Biteganyijwe ko tariki 14 Kanama 2023, amakipe yose agomba kuba yageze muri Cameroun hanyuma tariki 15 Kanama 2023 akaba ari bwo hazaba ‘Technical Meeting’, kugira ngo harebwe amakipe yitabiriye nyuma habe na tombola y’uko azahura, ubundi irushanwa nyirizina ritangire tariki 16 Kanama 2023.

Iri rushanwa ubwo riheruka ryabereye mu Rwanda tariki 12 kugeza 20 Nzeri 2021, aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 9. Ikipe ya Cameroun ni yo yegukanye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15-25 na 25-23). Ikipe y’u Rwanda ntabwo yasoje irushanwa kuko yatewe mpaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka