Volleyball: Imikino ya nyuma yo #Kwibuka29 izerekanwa kuri shene ya Kigali Today

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ni imikino ibereye ijisho
Ni imikino ibereye ijisho

Mu gihe imikino yo mu matsinda irimbanyije ndetse igomba gusozanya uyu munsi, imikino ya nyuma yose iteganyijwe kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino ya BK Arena, aho abakunzi b’uyu mukino batazaba bari ku kibuga, bararikiwe kuzakurikia iyi mikino imbona nkubone kuri shene ya YOUTUBE ya KIGALITODAY guhera mu mikino ya ½ ndetse na final.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe asaga 20 aturutse mu bihugu bitandukanye, birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda.

Muri Volleyball habarurwa abasaga 50 bari abakinnyi ndetse n’abayobozi b’uyu mukino, bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba ari nabo bibukwa nk’intego nyamukuru y’iri rushanwa.

Mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe arimo Gisagara (Rwanda), APR (Rwanda), Police (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), REG (Rwanda), KVC (Rwanda), IPRC Ngoma (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Musanze (Rwanda), Kirehe (Rwanda) Djuba (South Sudan) ndetse na SKY yo mu gihugu cya Uganda.

Mu cyiciro cy’abagore amakipe yitabiriye ni APR yo mu Rwanda ikaba inabitse iki gikombe, RRA (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), Police (Rwanda), Ruhango (Rwanda), Nairobi Water (Kenya) IPRC Kigali (Rwanda), IPRC Huye (Rwanda) ndetse na Djuba (South Sudan).

Irushanwa riheruka mu 2022 ryegukanywe n’ikipe ya REG VC mu cyiciro cy’abagabo, itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma, amaseti 3 kuri 2 naho mu cyiciro cy’abagore ryegukanywe na APR itsinze RRA ku mukino wa nyuma, amaseti 3 kuri 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka