Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’abagabo yageze mu Misiri kwitabira Igikombe cya Afurika

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023, ahagana saa 4:05am, nibwo ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball mu bagabo, yageze mu gihugu cya Misiri.

Ubwo abasore bagera i Cairo mu rucyerera rw uyu wa Gatatu
Ubwo abasore bagera i Cairo mu rucyerera rw uyu wa Gatatu

Ikipe y’Igihugu yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika, izatangira ku itariki ya 1 kugeza tariki 15 Nzeri 2023, mu mujyi wa Cairo mu Misiri (Egypt).

Iyi kipe y’Igihugu yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa mbere, ikaba yarabanje kuganirizwa no guhabwa ibendera ry’Igihugu, umuhango wari uyobowe na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball, Ngarambe Raphael, VP Ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Volleyball, Geoffrey Zawadi na Perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, aho bongeye kwibutswa ko bagiye guhatana kandi bagomba gutahukana intsinzi, ndetse banibukijwe indangagaciro ziranga Umunyarwanda aho aba ari hose.

Mbere yo guhaguruka kapiteni yabanje gushyikirizwa ibendera ry'Igihugu
Mbere yo guhaguruka kapiteni yabanje gushyikirizwa ibendera ry’Igihugu

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Dusenge Wicklif, yafashe ijambo yizeza abayobozi ko batagiye gutembera, kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki babo baherutse mu irushanwa nk’iri, aho begukanye umwanya wa 4 muri Afurika.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu mu masaha yo ku mugoroba, baza gukina umukino wa mbere wa gicuti, mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka