Volleyball: Hateguwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.

Hateguwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Hateguwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri iri shyirahamwe, nyuma yo kuritangiza mu mwaka wa 2021, ariko rikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19 ntiribe, ariko abariteguraga ntibacika intege, ari nako kandi barihuzaga n’ingengabihe isanzwe y’imikino n’amarushanwa atandukanye ngarukamwaka, ategurwa n’iri shyirahamwe.

Intego nyamukuru y’iri rushanwa ni ukwizihiza umunsi wo Kwibohora, gushimira no kuvuga ibigwi ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA zahindutse RDF ubu, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabohora Igihugu cyari mu maboko y’abicanyi.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yose asanzwe akina mu cyiciro cya mbere, mu bagabo n’abagore.

Ikipe ya Police VC y'abagore nimwe mu makipe yitezwe muri iri rushanwa
Ikipe ya Police VC y’abagore nimwe mu makipe yitezwe muri iri rushanwa

Iri rushanwa kandi ryamaze gushyirwa ku ngengabihe ya buri mwaka mu marushanwa ategurwa na FRVB.

Byitezwe ko iyi mikino mu cyiciro cy’amatsinda izakinirwa ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali tariki ya 8, naho imikino ya 1/2 na Final izaba tariki ya 9 Nyakanga 2023, ikazabera mu nzu y’imikino ya BK ARENA.

Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga, uzaba uri kuba ku nshuro ya 29, ugaragaza isozwa ry’urugendo rw’imyaka ine rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ubwo Ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi kandi ni wo ushyira akadomo ku minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iminsi itangira tariki 7 Mata buri mwaka.

imikino ya Nyuma izabera muri BK ARENA
imikino ya Nyuma izabera muri BK ARENA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka