Volleyball: Gisagara VC na Police WVC zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo #Kwibuka29

Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.

Gisagara VC yegukanye igikombe itsinze REG VC mu buryo bworoshye ku mukino wa nyuma
Gisagara VC yegukanye igikombe itsinze REG VC mu buryo bworoshye ku mukino wa nyuma

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu aho mu bagabo ikipe ya Gisagara VC, yatsinze imikino yose yo mu itsinda maze ikabona itike ya 1/2. Mu mikino ya 1/2 yakinwe kuri iki Cyumweru, iyi kipe yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-0 igera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande, ikipe ya REG VC nayo yitwaye neza mu itsinda ryayo, itsinda imikino yayo yose maze igera muri 1/2 aho yasezereye APR VC iyitsinze amaseti 3-2, igera ku mukino wa nyuma igomba guhura na Gisaga VC.

Uyu mukino wa nyuma wahuje amakipe yombi yaherukaga no guhurira mu mikino isoza ibanza ya shampiyona, Gisagara VC ikegukana intsinzi, ntabwo wagoye iyi kipe kuko yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-0.

Police WVC ni yo yegukanye igikombe mu bagore itsinze RRA WVC
Police WVC ni yo yegukanye igikombe mu bagore itsinze RRA WVC

Iseti ya mbere Gisagara VC yayitwaye itsinze amanota 25-19 iya kabiri iyitwara ku manota 25-21 ya REG VC mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-19 yegukana igikombe, inahabwa Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, REG VC ya kabiri ihabwa ibihumbi 700Frw mu gihe APR WVC yahawe ibihumbi 500 Frw.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Police WVC muri 1/2 yasezereye APR WVC iyitsinze amaseti 3-1, maze RRA WVC isezerera Ruhango WVC iyitsinze amaseti 3-0 zihurira ku mukino wa nyuma. Uyu mukino wa nyuma ntabwo wagoye Police WVC, kuko yastinze byoroshye cyane RRA WCV amaseti 3-0.

Iseti ya mbere Police WVC niyo yayegukanye ku manota 25-20 , iya kabiri ku manota 24-10 mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-14, ikegukana igikombe na miliyoni imwe, mu gihe RRA WVC yahawe ibihumbi 700Frw naho APR WV yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa ibihumbi 500 Frw.

Abarimo Umuyobozi wa Kigali Today yateye inkunga iri rushanwa, Charles Kanamugire (hagati) basuhuza abakinnyi mbere y'umukino wa nyuma w'abagabo
Abarimo Umuyobozi wa Kigali Today yateye inkunga iri rushanwa, Charles Kanamugire (hagati) basuhuza abakinnyi mbere y’umukino wa nyuma w’abagabo

Urutonde rw’abantu bo muri Volleyball bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB):

Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama),
Niyongira Justin (UNR Nyakinama),
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare),
Gabiro Eugene (GSO Butare),
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare),
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC),
Mugandura Jean de la Croix (KVC),
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare),
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz),
Rugira Jean Bosco (Kigoma),
Kamanzi Goretti(Les Lionnes),
Mignonne (Les Lionnes),
Karasira (Ouragan),
Rugenera Landouard (College St André),
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera),
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka