Volleyball: APR VC yegukanye irushanwa ryo #Kwibohora29

Ikipe ya APR VC mu bagabo yegukanye irushanwa ryateguwe muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, itsinze Gisagara VC amaseti 3-1, umukino wabaye ku Cyumweru tariki 9 Kamena 2023 ubwo hazozwaga iryo rushanwa.

APR VC yatwaye igikombe
APR VC yatwaye igikombe

Ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryakinwe kuva ku wa Gatandatu mu ku bibuga bitandukanye, rigasorezwa muri BK Arena aho ryari ryitabiriwe n’abantu benshi. Ikipe ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Police VC amaseti 3-1 (19-25, 25-22, 25-19, 25-16), mu gihe Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze REG VC amaseti 3-1 (25 - 22, 18 - 25, 25 - 15, 25 - 22).

Ikipe ya APR VC niyo yatangiye iseti ya mbere neza kuko mu minota 7 ya mbere, yari imaze kugira amanota 10 mu gihe Gisagara VC yari ifite amanota 8. Nubwo amakipe yombi yakomeje kugendana yegeranye, iseti ya mbere yegukanywe na APR VC itsinze amanota 25-21. Iyi kipe mu iseti ya kabiri n’ubundi yakomeje kugaragaza imbaraga irusha Gisagara VC yakoraga amakosa menshi, nayo irayiyobora kugeza iyitwaye itsinze amanota 25-22.

Iseti ya gatatu Gisagara VC yayikinnye bitandukanye n’ebyiri za mbere kuko ariyo yayiboye ariko APR VC nayo iri hafi yayo kuko byegeze amakipe anganya amanota 20-20 nyuma y’uko APR VC ikoze amanota ane yikurikiranya Gisagara VC idakoramo. Amakipe yombi yakomeje kugendana anganya amanota kugeza ubwo anganyije 22-22 ariko Gisagara VC ikomeza kuyobora kugeza itwaye iseti itsinze amanota 25-23.

Hari hasigaye iseti ya kane yagombaga gutandukanya amakipe yombi, APR VC yegukanye igikombe cyangwa hakitabazwa seti ya gatanu (sewuru) mu gihe Gisagara VC yari kuyitwara. Iyi seti amakipe yombi yayikinnye n’ubundi yegeranye asimburana mu kuyiyobora, kugeza ubwo yanganyije 24-24 ndetse na 25-25. Ikipe ya APR VC yakoze amanota abiri y’ingenzi yatumye itwara iyi seti, itsinze amanota 27-25 inatwara igikombe cy’iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere.

Uretse igikombe APR VC yanahebwe amafaranga angana na Miliyoni 1Frw, naho Gisagara ya kabiri ihabwa ibihumbi 700 Frw.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na REG VC itsinze Police VC, ihembwa n’ibihumbi 500 Frw.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moïse Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka