Volleyball: Amakipe ya Uganda na Sudani y’Epfo yitabiriye irushanwa ryo #Kwibuka29

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

REG VC ni yo ibitse igikombe giheruka cya GMT
REG VC ni yo ibitse igikombe giheruka cya GMT

Muri Volleyball habarurwa abasaga 50 bari abakinnyi ndetse n’abayobozi b’uyu mukino, bose bishwe ndetse akaba ari nabo bibukwa cyane muri iyi mikino, ihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye, cyane cyane ibikikije u Rwanda.

Ni irushanwa kuri iyi nshuro rizahuza amakipe 20 mu bagabo n’abagore, akazaba aturutse mu bihugu 3 birimo n’u Rwanda.

Nk’uko byemezwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa mu cyiciro cy’abagabo harimo Gisagara (Rwanda), APR (Rwanda), Police (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), REG (Rwanda), KVC (Rwanda), IPRC Ngoma (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Musanze (Rwanda), Kirehe (Rwanda) na Djuba (South Sudan).

Nemo Stars yo muri Uganda nayo izaba iri muri iri rushanwa
Nemo Stars yo muri Uganda nayo izaba iri muri iri rushanwa

Mu cyiciro cy’abagore amakipe yamaze kwemezwa bidasubirwaho ko azitabira ni APR yo mu Rwanda ikaba inabitse iki gikombe, RRA (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), Police (Rwanda), Ruhango (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Kigali (Rwanda), IPRC Huye (Rwanda) ndetse na Djuba (South Sudan).

Irushanwa riheruka mu mwaka wa 2022 ryegukanywe n’ikipe ya REG VC mu cyiciro cy’abagabo, itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma, amaseti 3 kuri 2 naho mu cyiciro cy’abagore ryegukanywe na APR itsinze ikipe ya RRA ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aribwo hari bube inama itegura irushanwa (Technical Meeting), ndetse akaba ariyo igomba kwemerezwamo uko amakipe azahura ndetse n’amatsinda azaba aherereyemo.

Ikipe ya APR y'abagore ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka
Ikipe ya APR y’abagore ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka

Imikino yo mu matsinda yose izakinirwa ku bibuga bisanzwe byifashishwa muri shampiyona, naho imikino ya nyuma yose izakinirwe muri BK ARENA kuri iki Cyumweru.

Imikino ya Nyuma yose mukazayikurikira kuri shene ya YOUTUBE ya KIGALI TODAY.

KAVC yo muri Uganda nayo yamaze kujyera i Kigali
KAVC yo muri Uganda nayo yamaze kujyera i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntakipe yitwa Djuba ibaho muratubeshye

Regis yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka