Volleyball: Amakipe ya Uganda na Sudani ari i Kigali aho yitabiriye irushanwa ryo kwibuka.

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu mikino yabuze abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahitanye abarenga Miliyoni y’Abatutsi, aho muri Volleyball habarurwa abasaga 50 bari abakinnyi ndetse n’abayobozi b’uyu mukino bose bishwe ndetse akaba ari nabo bibukwa cyane muri iyi mikino ihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye cyane ibikikije u Rwanda.

Nemo Stars yo muri Uganda nayo izaba iri muri iri rushanwa
Nemo Stars yo muri Uganda nayo izaba iri muri iri rushanwa

Ni irushanwa kuri iyi nshuro rizahuza amakipe 20 mu bagabo n’abagore akazaba aturutse mu bihugu 3 bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Nk’uko byemezwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa mu cyiciro cy’abagabo harimo Gisagara (Rwanda), APR (Rwanda), Police (Rwanda), Nemo stars (Uganda), REG (Rwanda), KVC (Rwanda), IPRC Ngoma (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Musanze (Rwanda), Kirehe (Rwanda) na Djuba yo muri afurika y’Epfo (South Sudan)

KAVC yo muri Uganda nayo yamaze kugera i Kigali
KAVC yo muri Uganda nayo yamaze kugera i Kigali

Mu cyiciro cy’abagore amakipe yamaze kwemezwa bidasubirwaho ko azitabira ni APR yo mu Rwanda ikaba inabitse iki gikombe, RRA (Rwanda), Nemo Stars (Uganda), Police (Rwanda), Ruhango (Rwanda), KAVC (Uganda), IPRC Kigali (Rwanda), IPRC Huye (Rwanda) ndetse na Djuba (South Sudan).

Ikipe ya APR y'abagore ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka
Ikipe ya APR y’abagore ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka

Irushanwa riheruka mu mwaka wa 2022 ryegukanywe n’ikipe ya REG VC mu cyiciro cy’abagabo itsinze ikipe ya Gisagara VC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2, naho mu cyiciro cy’abagore irushanwa ryo kwibuka ryegukanywe na APR itsinze ikipe ya RRA ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.

Abagore, igikombe cyari cyatwawe na APR VC
Abagore, igikombe cyari cyatwawe na APR VC

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo hari bube inama itegura irushanwa (Technical Meeting) ndetse akaba ariyo igomba kwemerezwamo uko amakipe azahura ndetse n’amatsinda azaba aherereyemo.

Imikino yo mu matsinda yose izakinirwa ku bibuga bisanzwe byifashishwa muri shampiyona naho imikino ya nyuma yose izakinirwe muri BK ARENA kuri iki cyumweru.

Imikino ya Nyuma yose mukazayikurikira kuri shene ya YOUTUBE ya KIGALI TODAY.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka