Volleyball: U Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatandatu mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abagabo, yasoje urugendo rwayo mu gikombe cya Afurika cyaberaga mu gihugu cya Misiri ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yegukanye umanya wa 6 muri Afurika.

Iyi kipe yari igizwe n'abakinnyi bakiri bato
Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi bakiri bato

Nubwo irushanwa ryose witabiriye uba wifuza kuryegukana ukambara umudari, ntabwo ariko byagenze kuri aba basore b’u Rwanda kuko mu mikino 7 bakinnye muri iri rushanwa, batsinzwemo imikino 3 ariko batsinda 4, byaje kubashyira ku mwanya wa 6 muri Afurika umwanya bongeye gusubiraho nyuma y’igikombe cya Afurika giheruka cya 2021 cyabereye mu Rwanda.

Mu mboni z’umunyamakuru, nubwo iyi kipe itabashije kuba muri 3 za mbere ngo yambare umudari, ariko hari ibyo kwinshimira aba bana b’u Rwanda bagaragaje muri iri rushanwa.

Reka duhere ku gice cy’imyiteguro

Ubusanzwe iki gikombe cya Afurika kiba nyuma y’imyaka ibiri, aho usanga amakipe acyitabira atangira kwitegura nibura habura umwaka ngo kibe, akenshi bigakorwa abakinnyi bashakirwa igihe gihagije cyo kwitegura, imikino ya gicuti ndetse ibihugu bifite ubushobozi bikohereza amakipe yabyo hanze gukarishya ubumenyi, gukininira ku bibuga byabugenewe, gushakirwa amarushanwa atandukanye, ibyo byose bigakorwa mu rwego rwo gutegura ikipe izahatana ku rwego mpuzamahanga.

Ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda siko byagenze, ndetse si nako bikorwa kuko usanga akenshi ikipe y’Igihugu itekerezwaho kubera ko irushanwa ribura ukwezi kumwe cyangwa se abiri, kugira ngo ribe akaba aribwo ubona ibikorwa by’ikipe y’igihugu bisubukuwe.

Bamwe muri aba bakinnyi batangiye kurambagizwa n'andi makipe
Bamwe muri aba bakinnyi batangiye kurambagizwa n’andi makipe

U Rwanda rwiteguye bihagije?

Mu mbonzi zanjye navuga nti “Oya”, ariko ngereranyije n’uko bisanzwe navuga nti “Yego rwose”. Iyi kipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yamaze ukwezi kose yitegura iri rushanwa aho muri uko kwezi, iminsi hagati ya 20-22 ariyo abakinnyi bamaze babana (residential camp), muri iki gihe abakinnyi bakoreshaga ikibuga cya Kimisagara Gymnasium, nk’aho gukorera imyitozo ariko haba hatandukanye cyane n’aho bakinira amarushanwa mpuzamahanga, nk’aya baba bagiyemo.

Ibi bivuze ko iyo bitabiriye amarushanwa nk’aya, bibanza kubasaba n’igihe cyo kumenyera ibibuga.

Iyi kipe y’Igihugu kimwe na bashiki babo, bari bamaze imyaka 2 nta mutoza bagira, yewe batanahura, ariko mbere ho icyumweru kugira ngo hatangire umwiherero utegura iyi mikino yaba kubakobwa ndetse n’abahungu, nibwo Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, yatangaje ko yamaze guhabwa umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Miragress.

Ibyo gushima

Nubwo ibyo byose bifatwa nk’imbogamizi za hato na hato, ariko hari byinshi byo gushimira byagezweho muri ubwo bushobozi bucye.

Umutoza w'amakipe y'Igihugu Paulo de Tarso
Umutoza w’amakipe y’Igihugu Paulo de Tarso

Muri uyu mwaka ikipe y’Igihugu yari igizwe cyane n’abakinnyi bato ndetse bashya mu ikipe, ugendeye ku bakinnye igikombe cya Afurika giheruka muri 2021. Mu bakinnyi 14 umutoza yari yarasigaranye, ubu hasigayemo 5 gusa, bivuze ko iyi kipe yatakaje abakinnyi 9 bari ngenderwaho, aho bamwe basezeye gukina volleyball, abandi bakaba u rwego rwabo rwari hasi bigatuma umutoza atabitabaza.

Aha urumva ko ku kigero cya 85% iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi bashya kandi bakiri bato, ariko babashije guhatana bakabona umwanya wa 6 muri Afurika.

Muri aba bakinnyi twagarutseho bato bari mu ikipe y’Igihugu, bamwe muri bo bamaze kurambagizwa n’andi makipe, nk’ikimenyetso cy’uko bagize umusaruro utari mubi.

Ibi ntabwo wabivuga ngo wirengagize uruhare rw’umutoza Paulo De Tarso Miragress, wari umaranye n’iyi kipe igihe gito, ariko akabasha kuyihesha umwanya wa 6 mu bagabo n’uwa 4 mu cyiciro cy’abagore.

Ibi biratanga iyihe shusho?

Niba uyu munsi iyi kipe y’Igihugu igizwe cyane n’abakinnyi bakiri bato, ibi ni ibisobanura ko itanga ikizere nibura nko mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere, izaba ari ikipe itajegajega.

Mu rwego tekiniki hakwiye gushyirwamo imbagara, yaba mu rwego rwo gutegura ikipe y’Igihugu mu buryo buhagije kandi buhoraho, ndetse no kuyiha amahirwe yo kwitegurira ku bibuga byujuje ibisabwa, kuko turabifite mu Rwanda, urugero nka BK ARENA bityo bikaba byafasha umukinnyi kutabanza kwiga ikibuga, mu gihe cy’amarushanwa mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka