Umunya Brazil Claudia Oliveira yatangiye guhugura abatoza ba Volleyball yo ku mucanga
Kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nzeri 2025, ku bufatanye na committee Olympic y’u Rwanda, federation y’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) yatangije amahugurwa y’abatoza b’ umukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Beach Volleyball Coaches course)

Ni amahugurwa arimo gutangwa n’impuguke muri uyu mukino ndetse akaba n’intumwa ya FIVB (International Volleyball Federation) umunya Brazilekazi Claudia Costa Oliveira-Laciga.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoza 35 abagabo n’abagore barimo abanyamahanga 3 (Burundi, Tanzania na Zimbabwe) aho azamara iminsi 4 guhera none kuzajyeza taliki ya 26 Nzeri.

Ni amahugurwa arimo/ azibanda ku bice bibiri aribyo ( Theories na practicals)
Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda Mr Ngarambe Raphael yavuze ko intego nyamukuru yaya mahugurwa ari ukugira no kuzamurira u rwego abatoza batoza uyu mukino.


“Twishimiye kwakira aya mahugurwa ya FIVB, turizerako azabagirira akamaro ndetse n’iterambere ry’umukino wa beach volleyball. Ubushize murabizi ko twakiriye World Tour ndetse nubu turifuza kongera kuyakira rero mwige mushyizeho umwete mbifurije amahirwe masa”

Aho amahugurwa abera: Hill Top Hotel
Ikibuga cy’Imyiyozo: Kicukiro-Mamba Beach volleyball court
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|