Shampiyona: Kepler VC na APR WVC zatangiranye intsinzi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, hatangiye Shampiyona ya Volleyball 2025-2026 aho yafunguwe n’imikino ibiri, Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zabonyemo intsinzi.

Ni imikino yabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera, aho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, abagore aribo babanje gukin, APR WVC ikina na Kepler. Kepler WVC yatangiye umukino neza binatuma yegukana iseti ya mbere itsinze amanota 25 kuri 19 y’ikipe ya APR WVC.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ariko yikosoye mu iseti ya kabiri iyegukana itsinze amanota amanota 25 kuri 16 ya Kepler WVC yakinaga biri hasi ugereranyije nuko yari yatangiye umukino. Nk’uko yari ibikoze mu iseti ya kabiri, Ikipe ya APR WVC yatangiye ya gatatu ikina neza nayo bituma iyegukana itsinze amanota 25 kuri 23.

Mu iseti ya kane, imbaraga Kepler VC yari yongeye gusa nkigaragaza mu iseti ya gatatu, zagabanyutse itsindwa itanagize amanota 15 dore ko APR WVC yatwaye iyi seti biyoroheye cyane itsinze amanota 25 kuri 14 inatsinda umukino ku maseti 3-1.

Ku isaha ya saa mbili z’ijoro, abantu bari bamaze kwiyongera muri Petit Stade Amahoro aho bari bagiye gukurikira umukino wari ugiye guhuza REG VC na Kepler VC mu bagabo. Uyu mukino Kepler VC y’abakinnyi nka Mahoro Yvan, Mohamed Erradi Khalid na Dusenge Wyclif yawutangiye neza inatwara iseti ya mbere yatsindiye ku manota 25 kuri 21.

REG VC y’abakinnyi nka Sam Engwao, Akumuntu Kavalo Patrick, Nanteteri Cryspin na Gisubizo Merci ntabwo n’ubundi yahiriwe mu iseti ya kabiri dore ko amanota yatsindiweho iya mbere yanagabanyutse, Kepler VC ikayitwara ku manota 25 kuri 18. Iseti ya gatatu yatandakunanye n’izindi kuko nubwo Kepler VC yongeye gutangira iyoboye ariko ubwo yageraga ku munota 18, yahasanzwe na REG VC bakanganya.

Kuva ku manota 18, ikipe ya REG VC yatangiye kuyobora umukino ndetse inatanga Kepler VC kwinjira mu manota 20. Iyi kipe ya Sosiyete y’Ingufu yakomeje kugerageza kuba yabona nibura iyi seti yari kuba imwe muri eshatu zari kuba zimaze gukinwa mu gihe Kepler VC yo yarwanaga no kuba yabona n’iya gatatu umukino ugahita unarangira.

REG VC yakomeje kuyobora umukino ndetse inatanga Kepler VC kugera ku manota 22 ariko nayo iyitanga kubona inota rya 23 nubwo REG VC yahise ibikora gutyo bakanganya 23 kuri 23. Ikipe ya REG VC wabonaga ko kuri iyi nshuro igaragaza imbaraga kuko yari ikomeje kuyobora iseti yongeye kubona inota rya 24, ihita inasaba akaruhuko ko kumva inama z’abatoza ariko bakavuyemo Kepler VC ihita ibabonamo inota, bongera kunganya 24 kuri 24.

Nicholas Matuyi yakomeje gufasha REG VC kuyobora umukino ndetse anayifasha kubona inota rya 25 ariko Kepler VC yongeye guhita ikuramo ibifashijwemo na Dusenge Wyclif witwaye neza mu mukino wose. Uyu musore yongeye gufasha Kepler VC kwandikisha inota rya 26, aho yaburaga rimwe ngo yegukane umukino, ibyanabaye kuri serivise ye n’ubundi, afasha Kepler VC gutwara iyi seti ya gatatu itsinze amanota 27 kuri 25, inegukanye umukino ku maseti 3-0.

Gahunda y’imikino iri kuri uyu wa Gatandatu hakomeza gukinwa umunsi wa mbere:


Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka