#Kwibuka31: Amakipe ya REG na Police yegukanye irushanwa

Ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, i kigali hasorejwe irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka, aho amakipe ya REG VC na Police ari yo yegukanye ibikombe.

POLICE VC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RRA ku mukino wa nyuma
POLICE VC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RRA ku mukino wa nyuma

Ni irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Mujyi wa Kigali, aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amipe 21 aturutse mu bihugu 4 byo mu karere, harimo n’u Rwanda rwaryakiriye.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG Volleyball club yo mu Rwanda ni yo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Chema yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-18, 25-27, 22-25, 18-25), bivuze ko ikipe ya REG isoje iri rushanwa nta mukino n’umwe itsinzwe.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police yongeye gutanga ubutumwa nyuma yo gusezerera APR muri 1/2 iyitsinze amaseti 3-1, iyi kipe y’Igiporisi cy’u Rwanda yegukanye igikombe itsinze RRA ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, bituma yuzuza ibikombe 3 imaze kwegukana muri uyu mwaka birimo Shampiyona, Heroes Cup ndetse na GMT begukanye uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yaje gusuhuza abakobwa ba Police nyuma yo kongera kwegukana igikombe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yaje gusuhuza abakobwa ba Police nyuma yo kongera kwegukana igikombe

Mu yandi makipe yabonye ibihembo mu cyiciro cy’abagabo ni Chema VC yo muri Kenya, yegukanye umwanya wa kabiri naho KPA nayo yo muri Kenya yegukana umwanya wa 3.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya RRA niyo yegukanye umwanya wa kabiri naho APR VC yo yegukana umwanya wa gatatu.

Thon Maker Magembo, Umunya Sudan y’Epfo ukinira ikipe ya REG VC, ni we wegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi (MVP).

Mu cyiciro cy’abagore, Tata Telly ukinira Police VC, ni we wegukanye igikombe cy’umukinnyi wahize abandi (Most valuable Player).

REG VC ni yo kipe yonyine yo mu Rwanda mu bagabo yabashije kugera ku mukino wa nyuma
REG VC ni yo kipe yonyine yo mu Rwanda mu bagabo yabashije kugera ku mukino wa nyuma

Dore bamwe mu bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB):

Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama),
Niyongira Justin (UNR Nyakinama),
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare),
Gabiro Eugène (GSO Butare),
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare),
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC),
Mugandura Jean de la Croix (KVC),
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare),
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz),
Rugira Jean Bosco (Kigoma),
Kamanzi Goretti(Les Lionnes),
Mignonne (Les Lionnes),
Karasira (Ouragan),
Rugenera Landouard (College St André),
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera),
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana)

APR yegukanye umwanya wa 3
APR yegukanye umwanya wa 3
Umukino wa REG na Chema wari urimo imbaraga
Umukino wa REG na Chema wari urimo imbaraga
Abafana bari baje ku bwinshi muri Petit Stade
Abafana bari baje ku bwinshi muri Petit Stade

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka