UR-Huye, Sina Gerard AC zahize abandi muri shampiyona y’imikino ngororamubiri

Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na Sina Gerard zegukanye imidali muri shampiyona y’imikino ngororamubiri 2023 yebereye i Bugesera kuwa 4 Kamena 2023.

Iyi mikino irimo gusiganwa mu ntera zitandukanye, gusimbuka n’indi itandukanye yabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.Mu bagabo ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye niyo yegukanye umwanya wa mbere kuko muri rusange yatwaye imidali 10 irimo 6 ya zahabu ariyo irebwaho mbere na mbere maze ituma ifata uyu mwanya.

Kaminuza y'u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo.
Kaminuza y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo.
Ikipe ya Police iri mu makipe yegukanye imidali muri iyi shampiyona ya 2023.
Ikipe ya Police iri mu makipe yegukanye imidali muri iyi shampiyona ya 2023.

Ikipe ya Sina Gerard AC yegukanye umwanya wa kabiri n’imidali 11 muri rusange ariko irimo itanu ya zahabu itanu ya zahabu mu gihe APR AC yabaye iya gatatu yegukanye imidali 7 irimo itatu ya zahabu.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Sina Gerard AC niyo yahize andi makipe kuko yegukanye imidali 15 muri rusange irimo 10 ya zahabu yatumye iba iya mbere mu gihe yakurikiwe n’ikipe ya Kamonyi yegukanye imidali itanu irimo itatu ya zahabu naho Police AC ifata umwanya wa gatatu n’imidali 10 muri rusange ariko harimo umwe wa zahabu.

Ikipe ya Sina Gerard niyo kipe yahize izindi mu bagore ndetse inazihiga uteranyije abagabo n'abagore
Ikipe ya Sina Gerard niyo kipe yahize izindi mu bagore ndetse inazihiga uteranyije abagabo n’abagore

Muri rusange uteranyije imidali mu imikino yose yakinwe kandi mu byiciro byombi abagabo n’abagore ikipe ya Sina Gerard niyo yahize andi makipe kuko yegukanye imidali 26 irimo 15 ya zahabu ituma iza ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yatwaye imidali 13 irimo iya zahabu itandatu,Kamonyi AC ifata umwanya wa gatatu n’imidali itanu irimo itatu ya zahabu mu gihe APR AC yabaye iya kane ifite imidali 7 irimo itatu ya zahabu.

Umutesi Uwase Magnifique yaciye agahigo muri shampiyona y'u Rwanda ko kuba yirutse metero 400 akoresheje amasegonda 53 n'ibyijana 79
Umutesi Uwase Magnifique yaciye agahigo muri shampiyona y’u Rwanda ko kuba yirutse metero 400 akoresheje amasegonda 53 n’ibyijana 79

Muri iyi mikino Umunyarwandakazi Umutesi Uwase Magnifique yaciye agahigo muri shampiyona y’u Rwanda ko kuba yirutse metero 400 akoresheje amasegonda 53 n’ibyijana 79 mu gihe muri rusange ku giti cye yegukanye imidali itatu ya zahabu muri metero 400,800 na 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka