Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umukinnyi yatozaga gusiganwa ku maguru baguye mu mpanuka

Umunyakenya Kelvin Kiptum, waciye agahigo ku Isi muri Marathon n’Umunyarwanda Hakizimana Gervais wari umutoza we, baguye mu mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya.

Kelvin Kiptum (ibumoso) n'umutoza we Gervais Hakizimana, nyuma yo guca umuhigo w'isi muri Marathon mu mwaka ushize
Kelvin Kiptum (ibumoso) n’umutoza we Gervais Hakizimana, nyuma yo guca umuhigo w’isi muri Marathon mu mwaka ushize

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko Kelvin Kiptum w’imyaka 24, ari we wari utwaye imodoka ari kumwe n’umutoza we Hakizimana Gervais, bakora impanuka bahita bitaba Imana undi mugenzi w’umugore arakomereka. Imibiri yabo yahise ijyanwa kuri Moi Teaching and Referral Hospital.

Yagize iti "Kiptum ni we wari utwaye imodoka yerekeza Eldoret maze ibura feri, birangira ikoze impanuka ihita ibatwarira ubuzima. Uwakomeretse na we yahise ajyanwa ku bitaro mu buryo bwihutirwa ngo yitabweho”.

Nyakwigendera Kelvin Kiptum yitabye Imana hashize icyumweru kimwe, itsinda rye ritangaje ko azagerageza kwiruka kilometero 42 mu gihe kitageze ku masaha abiri mu gusiganwa muri marathon i Rotterdam mu Buholandi.

Kelvin Kiptum mu kwezi k’Ukuboza 2022, yegukanye isiganwa ryo mu Mujyi wa Valencia muri Espagne, ndetse n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023, ibi byose akaba yari yabigezeho abifashijwemo n’umutoza we w’Umunyarwanda, Hakizimana Gervais, abasha guca agahigo ko gusiganwa ibilometero 42 mu gihe gito, akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Hakizimana yatangiye gutoza Kelvin Kiptum mu 2018 ku buryo buhoraho, amufasha gukomeza gukuza impano ye yo gusiganwa n’amaguru.

Urupfu ry’uyu mukinnyi rwakoze ku mitima y’abayobozi b’iki gihugu, barimo na Perezida wa Kenya William Ruto n’abandi bayobozi, batambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwihanganisha umuryango we, ndetse ubutumwa bwabo bukubiyemo akababaro ko kubura uyu mukinnyi Kelvin Kiptum.

Ku mbuga nkoranyambaga, Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko Kiptum ari umwe mu bakinnyi beza bakomeye cyane babaye ku Isi, wanyuze mu nzitizi akegukana umuhigo w’Isi muri marathon. Yihanganishije umuryango we n’abakinnyi muri rusange.

Kelvin Kiptum
Kelvin Kiptum

Sebastian Coe, Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku Isi, yavuze ko Kiptum yari umuntu usiganwa ku maguru usize umurage mwiza cyane.

Ati “ Tuzamukumbura cyane".

Mu guha icyubahiro Kiptum, Minisitiri w’Imikino wa Kenya, Ababu Namwamba, na we yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ababajwe n’urupfu rwe.

Ati"Birababaje cyane! Kenya ibuze umuntu mwiza wihariye”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka