Kigali International Peace Marathon 2023 mu isura nshya

Mugihe hasigaye ukwezi n’iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isiganwa ngaruka mwaka ry’amahoro rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) ritangire, abiyandikisha ku ryitabira bakomeje kwiyongera bijyanye n’uburyohe ndetse n’isuranshya bizaranga iry’uyu mwaka.

Ni isiganwa rigiye kuba ku nshuro ya 18 rikazaba taliki ya 11 Kamena uyu mwaka aho kuri iyi nshuro abazaryitabira bashyizwe igorora aho ibihembo byari bisanzwe batsindirwa ubu byamaze gukubwa inshuro 4.

Iri siganwa ngarukamwaka ryitabirwa n’abakinnyi batandukanye bavuye ku Isi yose haba mu bagabo ndetse n’abagore, aho rikinwa mu byiciro bitatu birimo Full Marathon y’ibilometero 42,1, Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse n’isiganwa ryo kwishimisha [Run for fun] riba rigizwe n’ibilometero 10 aho aha bidasaba gusiganwa ahubwo uharanira gusoza ibyo birometero 10.

Ubusanzwe abegukanaga Full Marathon mu byiciro byombi bahabwa ibihumbi 4 by’amadorari (4$) ariko kuri iyi nshuro abazegukana Full Marathon bazahabwa ibihumbi makumyabiri by’amadorari (20$) [asaga miliyoni 22 Frw] kuri buri umwe abagabo n’abagore.

Uwa kabiri azahabwa ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atware 7500$. Ni mu gihe mu mwaka ushize yari 2500$ na 2000$ kuri iyo myanya yombi.

Mu bazasiganwa Igice cya Marathon kigizwe n’ibirometero 21,098km, uwa mbere mu bagabo no mu bagore azahabwa 5000$ [asaga miliyoni 5,5 Frw] mu gihe mu mwaka ushize yari 2500$.

Uwa kabiri azabona 4000$, uwa gatatu ahabwe 3000$. Mu mwaka ushize yari 2000$ ku wa kabiri ndetse na 1500$ ku mukinnyi wabaye uwa gatatu.

Ibihembo ku mukinnyi wa kane byageze ku 5000$ bivuye ku 1500$ naho ku wa gatanu biba 3000$ bivuye ku 1000$.

Hongerewe kandi amafaranga azahembwa abakinnyi baje mu myanya umunani ya mbere aho uwa gatandatu azahabwa 2000$, uwa karindwi ahabwe 1500$ naho uwa munani abone 1000$.

Abarimo kwiyandikisha bagabanyijwe mu bice bitandukanye kugira ngo hatazagira ucikwa aho abanyamahanga bishyura 30$ yo kwiyandikisha, ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw.

Abatuye mu bihugu byo mu Karere birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo bishyura 10$.

Abanyarwanda bashaka gukina Full Marathon na Half-Marathon bishyura 5000 Frw yo kwiyandikisha naho abashaka gusiganwa bisanzwe [Run for Fun] bo kwiyandikisha ni buntu.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2022 ryitabiriwe n’abasaga 3000 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere aho abanya Kenya ari bo bihariye ibihembo muri iri siganwa ry’umunsi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka