Muhima: Abaturage barashinja uwo bita ‘Umunyabubasha’ kubafungira inzira

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, Akagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baratabaza bavuga ko hari umuturanyi wabo bita ‘umunyabubasha’, wabafungiye inzira yerekeza mu ngo zabo.

Materne (wambaye ijire) ni we abaturage bashinja kubima inzira
Materne (wambaye ijire) ni we abaturage bashinja kubima inzira

Ibi ngo byatangiye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, ubwo babyukaga bagasanga imashini irimo gusiza ahari hasanzwe hari inzira nyabagendwa isanzwe igana mu ngo z’abaturage. Bavuga ko ibikorwa byo kubaka biri gukorwa n’uwitwa Materne, washije mu butaka bwe ariko akanatwariramo inzira y’abaturage.

Ugeze muri aka gace, ubona inzu nyinshi ziri hejuru y’umukingo ureshya nibura na metero n’igice, ku buryo kuzigeraho bisaba abaturage kuririra ku rwego. Ni uburyo bugaragara ko bugoye, cyane cyane ku bana n’abari mu zabukuru, bagasaba ko hagira igikorwa inzira igasubira uko yari iri mbere.

Icyakora kubera uburyo bavuga ko uyu mugabo bita ‘umunyabubasha’ atinyitse ndetse ngo akaba ari n’umunyamafaranga, abenshi ntibemera gutanga imyirondoro yabo kuri iki kibazo.

Hari uwabwiye itangazamakuru, ati “Aha twarahavukiye, hari hasanzwe hari inzira nyabagendwa. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwo rwose, imodoka ya dada yabaga iparitse hariya imbere y’umuryango neza neza. None ndebera uko yatunaganitse mu kirere”.

Iki kibazo cyahagurukije inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ndetse n’Umurenge wa Muhima ku wa Mbere w’iki cyumweru, zigamije kumva impande zombi ngo harebwe icyaba igisubizo.

Nyuma yo kumva uruhande rw’abaturage ndetse n’urw’uyu muturage bashinja kubafungira inzira, ubuyobozi bwanzuye ko impande zombi zongera guhurira ku Murenge wa Muhima ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yemereye Kigali Today ko azayigezaho umurongo wahawe iki kibazo, ariko igihe cyose twagerageje kumuvugisha ntiyigeze yitaba telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye bwose nta na bumwe yasubije.

Ku ruhande rwa Materne ushinjwa gufunga inzira y’abaturage, ubwo inzego z’ubuyobozi zari zasuye aka gace hagamijwe kureba imiterere y’iki kibazo, na we twagerageje kumubaza icyo abivugaho, abwira abanyamakuru ko nta cyo avugana na bo.

Icyakora hari amwe mu majwi yumvikanye abwira abayobozi ko yifuza ko bamureka akarangiza ibikorwa bye byo gusiza, hanyuma inzira akazayisiga mu gihe cyo kubaka.

Ibi ariko abaturage ntibabikozwa, kuko basanga bakurikije uko yatangiye gusiza ikibanza, nta buryo na bumwe bushoboka bwo kuhasiga inzira yabafasha kugera mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Grace Tusiime Mukandori, yabwiye Kigali Today ko ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye inama n’abaturage bafite ikibazo, yabereye ku Murenge wa Muhima, ariko Materne ushinjwa kubafungira inzira akaba atari ayirimo.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwafashe umwanya bwumva abaturage n’ibyifuzo byabo, ndetse babasezeranya ko bongera kugirana inama n’itsinda ry’Umujyi wa Kigali, hakarebwa umurongo watangwa kuri iki kibazo.

Mukandori avuga ko mu makuru afite ari uko uyu mugabo yemeye gutanga inzira, ubu hakaba hari itsinda ry’Umujyi wa Kigali riri ahari ibikorwa by’ubwubatsi, kugira ngo bagaragaze ingano y’inzira uyu mugabo agomba guha abaturage ndetse n’uburyo agomba kuyitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko ijambo ry’imana rivuga,nta muntu ukomeye,keretse imana yonyine.Twese turarwara,twese turasaza kandi twese turapfa.Gusuzugura abantu kubera ko ukomeye,nubwo bo ntacyo bagutwara,Imana yakuremye iba izabikuziza.Ni iki izakora?Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza (abajura,abicanyi,abikubira,abasambanyi,abarya ruswa,abirasi,etc...),ntabwo izabazura ku munsi w’imperuka.Ariko abayumvira,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.

rukera yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka