Ikipe ya Shoseikan yerekeje muri Mexico kuzamura ubumenyi bwa Karate

Ikipe y’umukino wa karate, Shoseikan Rwanda, ihagarariwe n’umutoza wayo mukuru Sinzi Tharcisse, ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi, igiye kwitabira amahugurwa yo kongera ubumenyi azabera muri Mexico.

Ikipe ya Shoseikan Rwanda igiye mu mahugurwa azabera muri Mexico
Ikipe ya Shoseikan Rwanda igiye mu mahugurwa azabera muri Mexico

Aya mahugurwa Shoseikan Rwanda yatumiwemo y’iminsi icumi, ateganyijwe kuba kuva tariki 11 Kanama kugeza tariki 21 Kanama 2023.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Maitre Sinzi Tharcisse yavuze ko uretse kuba bazongererwa ubumenyi, harimo n’abakinnyi bashobora gukorera inzego zisumbuye ku zo bari bafite.

Yagize ati “Tuzagenda dukore amahugurwa ariko bitewe n’uko abafite inzego nto muri karate (Dan) tuzajyana bazayitwaramo, bashobora gukora ibizamini byabongerera inzego.”

Kugeza ubu abakinnyi bamaze kubona ibyangombwa berekeza muri Mexico, kuri uyu wa 3 Kanama 2023 ni bane, barimo Sinzi Tharcisse ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi na Mazimpaka Igor ufite umukandara w’umukara urwego rwa gatatu, abangaba ntabwo bari mu bashobora gukora ibizami bibazamurira urwego, ariko bazitabira amahugurwa nk’abandi.

Mu bakinnyi kandi bajyana n’ikipe ya Shoseikan Rwanda, harimo uwitwa Gisa Jean Euripide ufite umukandara w’umukara urwego rwa kabiri ndetse na Muhozi Frederic, na we ufite umukandara w’umukara urwego rwa kabiri, aba bakaba aribo bashobora kuzakora ibizamini byatuma bavayo bazamuriwe urwego.

Harimo n'abashobora kuzakora ibizamini bibazamurira inzego muri karate
Harimo n’abashobora kuzakora ibizamini bibazamurira inzego muri karate

Aba bose biyongeraho Barawigirira Idrissa ufite umukandara w’umukara urwego rwa kane, utari wabona ibyangombwa ariko ushobora kubasangayo bibonekeye igihe.

Shoseikan Rwanda ni ikipe ikina mu buryo bwa Goju-ryu, ari nabwo iserutsemo ikazaba iri hamwe n’umwarimu wayo, Umuyapani Isao Yabunaka, ufite urwego rwa munani muri karate, ariko we usanzwe uba mu gihugu cya Canada.

Maitre Sinzi Tharcisse ari hamwe n'umwarimu wabo mukuru, Isao Yabunaka uzanabaherekeza muri Mexico
Maitre Sinzi Tharcisse ari hamwe n’umwarimu wabo mukuru, Isao Yabunaka uzanabaherekeza muri Mexico
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagereyo amahoro kdi bazagire amahugurwa meza nabazakora ibizamini imana izabafashe babitsinde mugihe bazasoza ubutumwa bagiyemo bazagaruke amahoro imana ibane nabo oss

Sensei Gakuba j.paul yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Bagereyo amahoro kdi bazagire amahugurwa meza nabazakora ibizamini imana izabafashe babitsinde mugihe bazasoza ubutumwa bagiyemo bazagaruke amahoro imana ibane nabo oss

Sensei Gakuba j.paul yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka