Abana 105 bongerewe ubumenyi kuri karate

Ishuri ry’umukino wa Karate ryitwa Zanshin Karate Academy ryateguriye abakiri bato amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo muri uyu mukino.

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe icyemezo cy'uko bitabiriye
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe icyemezo cy’uko bitabiriye

Ni amahugurwa iri shuri ryateguye rifatanyije n’irya Great Karate Academy yitabirwa n’abana 105 bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka kuva kuri 4 kugeza ku myaka 15 y’amavuko aho bahuguwe n’abarimo Sensei Mwizerwa Dieudonné ari na we nyiri iri shuri ufite umukandara w’umukara urwego rwa kane na Sensei Nsengimana Elie na we ufite umukandara w’umukara urwego rwa kane.

Umwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa witwa Gatari Princess Paradis ufite imyaka 11 y’amavuko yavuze ko gukina umukino wa karate bitanga ubuzima bwiza ndetse n’ikinyabupfura.

Yagize ati "Karate impa ubuzima bwiza, ituma ntabyibuha cyane. Uba uzi kwihangana icyo ari cyo n’impamvu wiga uwo mukino bikagufasha kugira ikinyabupfura aho waba uri hose."

Hitabiriye abana bari hagati y'imyaka 4 na 15
Hitabiriye abana bari hagati y’imyaka 4 na 15

Kabanda Jean Claude, umwe mu babyeyi bari bazanye abana muri aya mahugurwa yavuze ko ari ingirakamaro ku bana kuko bibafasha kugira ubundi bumenyi muri karate kubera guhura n’abandi.

Yagize ati "Ku mwana ukina karate bituma amenya tekinike zigezweho agatinyuka, akamenya uko abandi bakina akanamenya ibyo yakosora uko agenda akura mu mukino we."

Mwizerwa Dieudonné uyobora Zanshin Karate Academy yateguye aya mahugurwa usanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyiragamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda avuga ko abana bayungukiyemo byinshi bizanagira akamaro no mu gutegura ikipe y’igihugu y’ahazaza.

Yagize ati "Abana bungukiyemo tekinike nyinshi zigezweho, gutegura igikorwa nk’iki bifite akamaro kanini kuri karate y’u Rwanda cyane ko dufite politike yo kuzamura impano z’abana bakina umukino wa Karate bigaragara ko ari bo bakinnyi dufite b’ejo hazaza kugira ngo dutegure ikipe y’Igihugu y’ahazaza n’abana bafite tekinike zigezweho, bitandukanye na kera."

Yari inshuro ya kabiri Zanshin Karate Academy itegura amahugura nk’aya nyuma y’ayabaye mu mwaka wa 2022. Iri shuri mu kwezi k’Ukuboza 2023 rirateganya gutegura amarushanwa azafasha gushyira mu bikorwa ibiba byizwe.

Kuri iyi nshuro aya mahugurwa yitabiriwe n’amakipe arindwi (7) arimo Zanshin Karate Academy ari na yo yayateguye ifatanyije na The Great Karate Academy, Nyamagabe Kids Karate Academy, CS Amizero Ruhango, Huye Karate Academy, SINAPI Karate Academy na The Champions Nyanza Karate Academy.

Sensei Mwizerwa Dieudonné (iburyo) umuyobozi wa Zanshin Karate Academy yateguye aya mahugurwa akaba ari no mu batanze ubumenyi
Sensei Mwizerwa Dieudonné (iburyo) umuyobozi wa Zanshin Karate Academy yateguye aya mahugurwa akaba ari no mu batanze ubumenyi
Umwe mu babyeyi yari yaherekeje abana bitabiriye aya mahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino wa karate
Umwe mu babyeyi yari yaherekeje abana bitabiriye aya mahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino wa karate
Abana 105 ni bo bitabiriye aya mahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino wa karate
Abana 105 ni bo bitabiriye aya mahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino wa karate
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka