Abakinnyi ba Karate 84 bazamuwe mu ntera, abitwaye neza bahabwa imidari

Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo na Kamonyi bitabiriye umukino wa Karate, mu gihe cy’ibiruhuko bagera kuri 84, tariki ya 23 Nzeri 2023, bakoreye imikandara bava mu kiciro barimo bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.

Abana bahize abandi bambitswe imidari
Abana bahize abandi bambitswe imidari

Aba banyeshuri bahuriye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu kigo Good News International, baturutse mu bice bitandukanye bagiye batorezwamo mu bihe by’ibiruhuko, na Club Seishin Karate do.

Ibizamini bya Karate babikoreshejwe n’umutoza wabo, Mugwaneza Jean Marie Vianney, bahabwa amanota n’inzobere mu gutoza uwo mukino, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu myitozo bahawe.

Umwana wa mbere uri munsi y’imyaka 6, ni we wahawe umukandara w’umweru uvanze n’umuhondo.

Abana 7 bavuye ku mukandara w’umweru bari munsi y’imyaka 6 bahawe umukandara w’umuhondo. Abana 16 bari hejuru y’imyaka 6 bavuye ku mukandara w’umweru bahabwa umuhondo.

Abana berekanye ubuhanga bwabo
Abana berekanye ubuhanga bwabo

Abahawe Orange bavuye ku mukandara w’umuhondo ni 28, abandi 19 bahawe uw’icyatsi kibisi, 4 bahawe uw’ubururu, abandi 8 bahawe uw’ikigina, undi 1 ahabwa umukandara w’ikigina w’urwego rwa Kabira.

Abana 8 bitwaye neza bakagaragaza ubuhanga mu byo bakina bakaza ku mwanya wa mbere n’uwakabiri, bahawe umudari n’ibikoresho by’ishuri.

Kenny Rusanganwa yavuye ku mukandara wa Orange, ahabwa uw’icyatsi, avuga ko umukino wa Karate wabafashije cyane mu biruhuko.

Ati “Ikindi batwigisha n’ikinyabupfura ndetse no kutarwana, kuko ari umukino nk’iyindi atari uwo kurwana, ndetse ko umukarateka arangwa n’ikinyabupfura aho ari hose”.

Bagaragaje ibyo bakuye mu myitozo bamazemo iminsi
Bagaragaje ibyo bakuye mu myitozo bamazemo iminsi

Rusanganwa yavuze ko uretse kuba bigishwa uyu mukino wa Karate ukabafasha kubaho bafite ubuzima bwiza, ngo ni intwaro nziza kuko nta waguhohotera uko abonye kuko iyo wayize neza wakwirwanaho.

Mudakikwa Jean Damscène ari mu kiciro cy’abantu bakuru bahawe umukanda w’ikigina, avuye ku w’ubururu.

Avuga ko yatangiye umukino wa Karate mu mwaka 2019, afite hafi ibiro 100 ndetse n’ikibazo cy’ibinure byinshi mu mubiri.

Ati “Sinabura kuvuga ko ari ubuzima kuko iyo ntaza kujya muri uyu mukino, ubuzima bwanjye bwaba bwaragize ikibazo gikomeye. Ubu banyigishije uburyo bwo gukora iyi siporo bimfasha gufungura ibihaha, ubu numva nta bibazo ngifite mu mubiri”.

Umwana uri munsi y'imyaka 6 wahembwe umudari n'ibikoresho by'ishuri
Umwana uri munsi y’imyaka 6 wahembwe umudari n’ibikoresho by’ishuri

Mugwaneza Jean Marie Vianney, umutoza w’aba bana, atangaza ko impamvu yagize igitekerezo cyo kubatoza Karate ari ukubafasha mu gihe cy’ibiruhuko, ariko cyane cyane kugira ngo abakundishe uyu mukino kuko usanga abantu benshi batawitabira, kandi ari umukino mwiza cyane.

Ati “Uyu mukino tuwuteje imbere abana bakura bawukunda, uretse no kuba siporo uyu mukino ushyira abana ku murongo wo kugira ikinyabupfura kuko nabyo turabibigisha”.

Mugwaneza avuga ko gukina Karate bitarangirana n’ibiruhuko, kuko abana bakomeza gukina mu mpera z’icyumweru (weekend) mu gihe cy’amasomo.

Abana bahawe n'inyemezabumenyi
Abana bahawe n’inyemezabumenyi
Bamwe mu batoza ba Karate batanze amanota ku bakoreye imikandara
Bamwe mu batoza ba Karate batanze amanota ku bakoreye imikandara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka