Niyibizi Emmanuel yabonye itike y’Imikino Paralempike 2024 mu gusiganwa ku maguru
Kuri uyu wa Kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga Niyibizi Emmanuel yabonye itike y’Imikino Paralempike 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai.
Ibi Niyibizi Emmanuel yabigezeho binyuze mu irushanwa rya "Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix" ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho mu gusiganwa muri metero 1500 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 3 n’amasegonda 58.
Kubona uyu mwanya wa mbere byahise bimuhesha bidasubirwaho itike yo kuzitabira imikino paralempike 2024 izabera i Paris mu Bufaransa hagati y’itariki 28 Kanama 2024 na tariki 7 Nzeri 2024.
Ibi kandi byabaye nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru nanone yari yegukanye umudali wa zahabu muri metero 400 akoresheje amasegonda 54”64”’ ariko bitamuhaye itike yo kwitabira imikino paralempike nk’uko byagenze uyu munsi kuko icyo gihe uwa mbere yasabwaga kugira amasegonda 50" 28"" kugira ngo ayibone.
Mu mikino y’abafite ubumuga kandi u Rwanda rufite itike y’iyi mikino paralempike muri volleyball aho ikipe ikipe y’igihugu y’abagore yayibonye nyuma yo kwegukana shampiyona Nyafurika ya 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|