Umukozi wa Komite Olempiki nawe arafunze akurikiranweho ruswa

Mukundiyukuri Jean De Dieu, umukozi wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ari mu maboko ya Polisi y’igihugu akurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Umukozi wa Komite Olempiki y'u Rwanda nawe yatawe muri yombi
Umukozi wa Komite Olempiki y’u Rwanda nawe yatawe muri yombi

Mukundiyukuri wari umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Directeur Executif) muri CNOSR, yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi itatu gusa hafunzwe abandi bakozi babiri bo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda, Volleyball (FRVB) aho nabo bakurikiranwe ho icyaha cya Ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yemeje iby’iyo nkuru.

Agira ati “Uwo mukozi wa Komite Olempiki yafunzwe uyu munsi(Tariki ya 10 Gashyantare 2017) akaba nawe kimwe na bagenzi be bo muri Volleyball, akurikiranweho icyaha cya ruswa ubu iperereza rikaba rikomeje.”

Mukundiyukuri Jean de Dieu wari usanzwe ari umusifuzi mu mikino ya Beach Volleyball yatsindiye, uwo mwanya muri Werurwe 2016.

Yawusimbuyeho Serge Mwambali wirukanwe, kubera amakosa yakoze ajyanye no kutubahiriza inshingano ze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka