Tennis: U Rwanda rugiye kwakira irindi rushanwa mpuzamahanga

Bwa mbere mu mateka y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange.

U Rwanda rumaze iminsi rwakira amarushanwa atandukanye ya Tenis mpuzamahanga
U Rwanda rumaze iminsi rwakira amarushanwa atandukanye ya Tenis mpuzamahanga

Ni irushanwa rigiye kuba ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda ndetse n’impuzamashyirahamwe y’abakinnyi babigize umwuga ku Isi (ATP), aho ibihugu bisaga 14 bitegerejwe mu rw’imisozi 1000.

Iri rushanwa rizaba mu byumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere kizatangira tariki 26 Gashyantare kigere tariki 2 Werurwe 2024, naho icyumweru cya kabiri gitangire tariki 4 kigere tariki 10 Werurwe 2024, rikazabera ku bibuga bya IPRC Kigali na Ecology Tennis Club biherereye ku Kicukiro.

ATP Challenger 50 riri ku rwego rwa kabiri mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi mu bagabo, rizitabirwa n’abakinnyi basaga 21 bazaba bayobowe n’Umurusiya Ivan Gakhov, uri ku mwanya wa 172 ku Isi. Muri abo bakinnyi 21 kandi, bazongerwaho abandi 6 barimo abazaca mu majonjora, ndetse n’abandi basonewe kwitabira iyi mikino.

Nibura mu myaka itatu iheruka mu gihe na nyuma y’icyorezo cya Covid 19, u Rwanda rwashyizwe ku ruhembe muri Afurika mu kwakira neza amarushanwa mpuzamanga, cyane muri uyu mukino mu byiciro bitandukanye, ahanini hashingiwe ku migendekere myiza y’amarushanwa yabaga arangiye, ndetse n’ibikorwa remezo bihagije.

Aba bakinnyi bagomba kwitabira baje guhatanira ibihembo, ndetse bashaka n’amanota atuma baza nibura mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi.

Umurusiya Ivan Gakhov ategerejwe i kigali
Umurusiya Ivan Gakhov ategerejwe i kigali

Ni ibyumweru bibiri u Rwanda rwitezemo impano zizava mu bihugu bisaga 14 birimo u Bufaransa, Israel, Argentina, Rumania, Croatia, Australia, Zimbabwe u Buholandi, Misiri, Switzerland, Moldova ndetse n’u Butaliyani.

ATP Challenger 50 niyo yazamuye abakinnyi barimo nimero ya kabiri ku Isi Carlos Alcare ukomoka muri Espagne, Roger Federer wahoze ari nimero ya mbere ku Isi, Rafael Nadal ndetse na Juan Martin Del Potro wigeze kwegukana US Open.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka