Taekwondo Ambassador’s cup iratangira kuri uyu wa gatanu

Mu mpera z’iki cyumweru kuri Petit Stade Amahoro harakinirwa amarushanwa ya Taekwondo aterwa inkunga n’ambassade ya Korea,akazitabirwa n’abagera ku ijana.

Guhera kuri uyu wa gatanu taliki 28 Kanama 2015,kugeza ku wa gatandatu taliki 29 Kanama 2015,abakinnyi babarirwa hagati y’ijana n’ijana na mirongo itanu (100-150),baraba bahatanira ibihembo bitandukanye mu marushanwa azwi ku izina rya Taekwondo Ambassador’s cup.

Bagabo Placide,umunyamabanga mukuru,n'Ambasaderi wa Korea mu Rwanda (uri hagati),mu kiganiro n'abanyamakuru
Bagabo Placide,umunyamabanga mukuru,n’Ambasaderi wa Korea mu Rwanda (uri hagati),mu kiganiro n’abanyamakuru

Nk’uko byatangajwe na Bagabo Placide,Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, iyi mikino izaba igaragaza isura uyu mukino umaze kugeraho mu Rwanda,aho kandi aya marushanwa azaba anitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze y’Afrika.

“Uyu mukino umaze kugera ku rwego rwiza,abanyarwanda bamaze gutera imbere baba abahungu n’abakobwa,dore ko no kwegukana imidali n’iibikombe byinshi mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Taekwondo,niyo mpamvu dusaba n’abantu bose kuzaza kureba aho tuzaba duhatana n’ibindi bihugu”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka kwitwara neza mu mikino yaberaga muri Korea mu irushanwa rya International Taekwondo festival Championships aho yegukanye igikombe n’imidali 8 harimo 4 ya zahabu n’indi 4 ya Bronze.

U Rwanda ruheruka kwigwiza ho ibihembo mu marushanwa yabereye muri Korea
U Rwanda ruheruka kwigwiza ho ibihembo mu marushanwa yabereye muri Korea

Mu bakinnyi barindwi bagiye bahagarariye u Rwanda mu mikino ya International Taekwondo festival Championships, 4 muri bo begukanye imidali 7 ndetse n’u Rwanda nk’ikipe y’igihugu yegukana umudali wa zahabu n’igikombe ihigitse ibindi bihugu 72 byitabiriye iri rushanwa. U Rwanda rwegukanye igikombe mu cyiciro cyo kugaragaza umuco nyarwanda binyuze muri tekinike za Taekwondo.

U Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije muri uyu mukino,n'ibikombe barabyegukana
U Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije muri uyu mukino,n’ibikombe barabyegukana

Muri aya marushanwa ya Ambassador’s cup, biteganijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere mu byiciro bikurikiza ibiro by’abakinnyi,ndetse hakazanahembwa abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri rusange mu bakuru (senior) no bakiri bato (junior)

Biteganijwe kandi ko aya marushanwa azatangira ku wa gatanu ku isaha ya saa mbili za mu gitondo,abazayitabira bazajya bakoresha internet y’ubuntu yihuta ya 4G,kugeza ku wa gatandatu ubwo hazaba hakinwa imikino ya nyuma izatangira ku I saa munani z’amanywa nyuma y’umuganda.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwavuze isaha ariko ntago mwavuze aho bizabera

Ntare yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka