Nyanza: Ikibazo cy’abana bata ishuli cyakorewe ubukangurambaga binyuze mu mikino

Umuryango mpuzahamahanga wa Action Aid ku bufatanye n’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere i Busoro (APIDERBU) bumvikanishije uburemere bw’ikibazo cy’abana bata ishuli mu buryo bw’ubukangurambaga bwifashishije imikino.

Ubu bukangurambaga bwabaye ku wa 13 Kanama 2015 bugamije kwerekana ikibazo cy’abana bata ishuli cyanahujwe no kugaragaza akamaro siporo ifitiye ubuzima bw’abana yaba mu kugira ubuzima buzira umuze kimwe no gukura mu bwenge no gihagararo.

Emmanuel Sibomana Rusika umukozi wa APIDERBU ari nayo yateguye ubu bukangurambaga yifashishije imikino, aravuga ko umupira w’amaguru n’uw’intoki wa volley ball byakinywe hagendewe ku yo abana bazi kandi basanzwe bakina mu mirenge y’akarere ka Nyanza uyu mushinga ukoreramo.

Emmanuel Rusika umukozi wa APIDERBU atanga ibihembo nyuma y'ubukangurambga
Emmanuel Rusika umukozi wa APIDERBU atanga ibihembo nyuma y’ubukangurambga

Mu mvugo ishishikariza abana kwiga yagize ati: “Kwiga ni ingenzi mu buzima kandi bikaba iby’agaciro rero kubura ku mwirindoro wawe (CV) ko utakandagiye mu ishuli ni ibyago bikomeye umuntu atahitamo kwikururira”.

Bishimiye imikino banegukana igikombe
Bishimiye imikino banegukana igikombe
Ikipe y'umupira w'amaguru yegukanye igikombe
Ikipe y’umupira w’amaguru yegukanye igikombe

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu mirenge bakoreramo y’Akarere ka Nyanza iki kibazo cy’abana bata ishuli kitari ku rugero runini ariko ngo n’abake bava mu ishuli hakwiye kubaho ingamba zihamye zo kubakumira.

Ikibazo cy’abana bata ishuli nk’imwe mu nsanganyamatsiko yavuzweho muri ubu bukangurambaga bamwe mu barimu berekanye ko kurivamo biterwa n’imibereho y’abana mu miryango ituma bata ishuli kugira ngo bajye gushakisha ibyababeshaho.

Gatimatare Clement wigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Cyarwa mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza nawe witabiriye iyi mikino avuga ko ikibazo cy’ubushobozi buke bwo mu miryango gituma abana bava mu ishuli.
Ati: “Ibibazo by’imibereho y’abana mu miryango idafashije nibyo bituma bava mu ishuli”.

Ikipe z'abana mu mupira w'amaguru
Ikipe z’abana mu mupira w’amaguru

Abana bagaragaye mu kibuga bakina bo bishimiye ko iyi mikino y’abahuje bakamenyana ndetse bakanasabana batatahana n’ubutumwa bubagaragariza ko ibyiza byo kigana ishuli ukanakora siporo.

Mu mupira w’amaguru abana babaye aba mbere bahawe igikombe n’ibihumbi 40 y’u Rwanda naho mu mukino w’intoki wa Volley Ball bahembwa igikombe n’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka