Nyamagabe: Urubyiruko rwo mu cyaro rwifuza ko impano rufite zakwitabwaho

Urubyiruko rutuye mu cyaro rwifuza ko impano zarwo zakwitabwaho mu bijyanye n’imikino nk’umupira w’amaguru aho usanga bitezwa imbere mu mijyi mu cyaro ntibihagere, kandi hari urubyiruko rwifitemo impano zo gukina umupira w’amaguru.

Imikino inyuranye usanga itezwa imbere mu rubyiruko rutuye mu mijyi cyangwa urubyiruko rugira amahirwe yo kugera mu mijyi birworoheye, ariko urubyiruko rwo mu cyaro ugasanga rucikanwa nayo mahirwe kandi rufite ubuhanga n’impano mu mikino itandukanye.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, rutangaza ko nk’urubyiruko rwo mu cyaro rubura ubuvugizi ngo rube rwazamurwa mu bijyanye n’umupira w’amaguru.

Urubyiruko rwo mu cyaro rwifuza ko umupira w'amaguru watezwa imbere mu cyaro.
Urubyiruko rwo mu cyaro rwifuza ko umupira w’amaguru watezwa imbere mu cyaro.

Uwitwa Claude Uwimana yagize ati “turifashije mu mupira w’amaguru ariko ikibazo tubura ubuvugizi, kugira ngo natwe tube twabasha kugera ku rwego rwo hejuru kuko biragenda bigaherera aho mu mujyi nyine, twebwe abana b’inaha ntibapfe kutwibuka wenda ngo natwe tube twakora ikipe ihaamye”.

Yakomeje avuga ko akarere kari gakwiye kujya kaza gukora n’amajonjora mu byaro nabo bagatezwa imbere nk’abandi.

Yagize ati “baramutse baduteje imbere ibintu by’umupira w’amaguru bigira agaciro kanini cyane, kuko twajya tubafasha n’abasigaye inyuma tukabazamura kuko natwe twabonye abatuzamura, kuko umupira w’amaguru warushaho guterimbere mu Rwanda ukanamamara mu mahanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha atangaza ko bafite ingamba zo gukangurira urubyiruko kwitabira siporo bishakamo impano kugira ngo bibateze imbere.

Yagize ati “ubu turi kugenda tuvugurura ibibuga by’umupira w’amaguru, iby’imyidagaduro itandukanye, ariko noneho tukanareba impano urubyiruko rufite, atari umupira w’amaguru gusa, ahubwo n’izindi mpano urubyiruko rwaba rufite nko gusiganwa ku magare n’amaguru”.

Akarere gakomeje gushakisha impano mu rubyiruko cyane cyane gahereye ku bari mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ndetse n’urubyiruko ruri hanze y’ishuri rukazitabwaho.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka