Banki ya Kigali yatangije amarushanwa ya Golf mu rwego rwo kwegera abakiriya

Banki ya Kigali yashyize igorora abakiriya bayo bakunda umukino wa Golf mu Rwanda, itangiza BK Golf Tournament.

Ku wa 17 Gashyantare 2024 nibwo kuri Kigali Golf Club i Nyarutarama habereye irushanwa rya BK Golf Tournament ryahurije hamwe abakina uyu mukino bagera ku 160 bakinnye bahatana mu myobo 18 igize iki kibuga.

Iri rushanwa ryahurije hamwe abakina nk’ababigize umwuga ndetse n’abatangizi (amateurs) haba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’icy’abagabo hiyongereyeho icyiciro cy’abashyitsi ndetse n’abakiriya ba Banki ya Kigali bari bitabiriye bifuza kumenya byinshi kuri uyu mukino, abatsinze muri buri cyiciro bashyikirizwa ibihembo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko nubwo iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya mbere ariko nka Banki ya Kigali bishimira umusaruro wavuyemo harimo no kuba Banki igira umusanzu mu gushyigikira siporo.

Dr Karusisi usanzwe ari umukunzi w’umukino wa Golf nyuma yo kwishimira uko BK Golf Tournament yagenze, yavuze ko agiye gutangira gukina uyu mukino mu gihe cya vuba.

Karusisi yavuze ko bifuza ko abakina Golf baba abanyamigabane muri BK, bityo banki na yo ikagira urwunguko maze uko bagera ku ntsinzi yo mu kibuga, bikaba ari nako banki na yo ibamenyesha uko imigabane yabo igenda yunguka.

Yagize ati “Turifuza kubakira tugakorana, kwinjira mu muryango w’abakunzi ba Golf ni ukuwongerera uburyohe n’ubwiza kurushaho.”

Abahatanaga muri iri rushanwa bahembwe mu buryo bukurikira: Icyiciro cy’uwitwaye nabi kurusha abandi (The Piga Mingi), mu cyiciro cy’abagore hahembwe Christine Uwingabire mu gihe mu bagabo yari Dieudonné Nzafashwanayo.

Mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore (Handicap 0-18), Han Jing Keza ni we wabaye uwa mbere akurikirwa na Matutina Irumva, mu gihe Linda Mugeni yaje ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cya Gatatu mu bagore (Handicap 19-28), Eve Tusabe Muvunyi ni we wabaye uwa mbere, mu gihe Gloriose Uwanyirigira yabaye uwa kabiri, naho Teta Mpyisi aza ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cya mbere mu bagabo (Handicap 0-9) Joseph Ntambara ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Biru Rai, mu gihe Young Joo yaje ku mwanya wa gatatu.

Banki ya Kigali yashimiye abakiriya bayo bitabiriye iri rushanwa maze ihemba umushyitsi cyangwa umukiriya witwaye neza, aho Simon Matsiku ari we wabaye uwa mbere mu gihe yakurikiwe na Célestin Muvunyi naho Roger Bayingana aza ku mwanya wa gatatu.

Han Jing Keza, umwe mu babonye ibihembo muri iri rushanwa yashimiye Banki ya Kigali yateguye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya mbere kuba byarabahaye amahirwe yo kongera kugaragaza impano yabo nubwo hari hashize igihe kinini atagaragara mu kibuga kubera uburwayi.

Yagize ati, “Nsanzwe ndi umukiriya wa Banki ya Kigali, biranejeje kandi kuba ngarutse nkatsinda muri iri rushanwa nyuma y’igihe nari maze ntakina aho bambagiye umugongo.”

Maurice Toroitich, wahoze ari Umuyobozi wIshyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda, yavuze ko BK yashyizeho urugero rwiza andi mabanki na yo yagakurikije mu kwamamaza ibikorwa byayo no gushaka abakiriya bayo b’imena binyuze mu marushanwa nk’aya.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Club, Marcel Byusa, yavuze ko abakina uyu mukino bagiye biyongera aho bahoze kuri 200, ubu bakaba bageze kuri 700, bikerekana gukura k’uyu mukino mu Rwanda.

Audrey Kazera, Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali, yatangaje ko Banki iri gutegura andi marushanwa atatu muri uyu mwaka (Gicurasi, Nyakanga ndetse na Nzeri) bizafasha banki gushyikirana n’abakiriya bayo binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Mu gufasha abakiri bato kubakundisha umukino wa Golf, Banki ya Kigali ndetse na Kigali Golf Club bahembye Roshni Shah, umunyeshuri w’imyaka 11 wakinanye n’ababyeyi be muri iri rushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka