Amatsinda ya CECAFA izabera muri Ethiopia yatangajwe
Amakipe 12 azakina CECAFA izabera muri Ethiopia kuva taliki 21/11 kugera taliki ya 06/12/2015 yamaze gushyirwa mu matsinda 3 .
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yamaze gushyirwa mu itsinda rya gatatu mu mikino ihuza ibihugu byo muri Africa y’iburasirazuba no hagati "CECAFA",aho u Rwanda ruri kumwe na Zanzibar ndetse na Sudan zombi
Uko amatsinda ateye
Group A: Ethiopia, Rwanda, Tanzania na Somalia
Group B: Kenya, Uganda, Burundi na Zanzibar
Group C: Sudan, Malawi, South Sudan na Djibouti
Iyi Cecafa y’umwaka wa 2015 igiye kubera muri Ethiopia,nyuma y’aho umwaka ushize itabaye bitewe no kubura igihugu kiyakira,mu gihe iheruka gukinwa yegukanwe n’igihugu cya kenya itsinze Sudan 2-0 mu marushanwa yabereye muri Kenya mu mwaka wa 2013.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
itsinda U Rwanda ruherereyemo rirakinika naho itsinda 2. niryurupfu.