Abitabiriye Kigali Night Run bifuje ko yajya iba kenshi

Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya “Kigali International Peace Marathon 2022”, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bakaba bifuje ko yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu mezi atandatu.

Abitabiriye bari benshi kuri iyi nshuro
Abitabiriye bari benshi kuri iyi nshuro

Nk’uko bisanzwe Kigali Night Run ni isiganwa riba mu masaha ya nimugoroba abantu bacitse imirimo, aho intego yaryo aba ari ugufasha abantu gukora siporo, imihanda y’ahagenwe kunyurwa usanga ifunze ku binyabiziga bitandukanye, maze hagaharirwa siporo. Kigali Night Run kandi inibukirizwamo abatariyandikisha kuzitabira marathon mpuzamahanga kwiyandisha, dore ko iy’uyu mwaka izaba taliki ya 29 Gicurasi.

Abaryitabiriye bahagurutse mu ihuriro ry’imihanda riri hagati y’inyubako za KCB, Kigali Height na Convetion Center (KCC), maze bazenguruka KCC bamanuka basa naberekeza ku Kacyiru bazenguruka ihuriro ry’imihanda riri imbere a kaminuza ya Kigali (University of Kigali), barazamuka bamanuka umuhanda wa KBC berekeza Kimihurura bakatira ku ihuro ry’imihanda rya Kimihurura.

Abiruka bakoresheje cyane imihanda ya Kimihurura
Abiruka bakoresheje cyane imihanda ya Kimihurura

Bakomeje berekeza ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, barahindukira basoreza kuri Kigali Convention Center.

Usibye meya w’Umugi wa Kigali, Kigali Night Run yanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye biganjemo abo muri Minisiteri ya Siporo, n’abasanzwe bayobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Aganira na Kigali today, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko Kigali Night Run y’uyu munsi yitabiriwe cyane bitandukanye n’izindi nshuro zayibanjirije.

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yari mu bitabiriye Kigali Night Run.
Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yari mu bitabiriye Kigali Night Run.

Ati “Kigali Night Run y’uyu munsi nk’uko mubibona yitabiriwe cyane, bigaragara ko abatuye umugi wa Kigali bari bayifitiye inyota, ariko no kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ndetse benshi batangiye no kutugaragariza ko yajya iba kenshi ntizajye iba rimwe mu mezi atandatu, ahubwo ikaba nka rimwe buri kwezi. ni icyifuzo cyabo ariko ni ibintu bibanza gusuzumwa dufatanyije n’izindi nzego dufatanya kuyitegura zisanzwe ziriho, yaba iza siporo ndetse n’izumujyi muri rusange.”

Ndekezi Omer, umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, we avuga ko bishimiye cyane uko iyo siporo yagenze.

Ati “Ni igikorwa mu by’ukuri cyagenze nk’uko twabyifuzaga, iyo urebye nk’ubu tumaze isaha hafi n’igice dutangiye, ariko urabona ko abantu n’ubu bagifite inyota yo gukora siporo, bikaba bitugaragariza ko bakeneye siporo, bakeneye umwanya uhagije wayo”.

Akomeze avuga ko nk’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ari ubutumwa bukomeye baba baboneye hano.

Ati “Ni ubutumwa bukomeye kuri twe nk’ishyirahamwe rya siporo, ko ibikorwa nk’ibi dusabwa kuzajya tubitegura kenshi. Muri gahunda dufite uyu mwaka turimo kubitegura dufatanyije n’abafanyabikorwa bacu, ko nibura twajya dukora iyi Night Run nibura rimwe mu mezi abiRi cyangwa se binadushobokeye rimwe mu kwezi, ariko nyine ni ibintu bitoroshye bitewe n’izindi gahunda kuko binadusaba gufunga imihanda”.

Iyi Kigali Night Run itegura isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon riteganyijwe ku itariki ya 29 Gicurasi, rikazaba mu byiciro bibiri, icy’abiruka marathon (ibilometero 42) n’abiruka igice cya marathon (ibirometero 21), aho ko iry’uyu mwaka rifite umwihariko, kuko Abanyarwanda batatu muri buri cyiciro nabo bazahebwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka