Abatoza koga barahugurwa ku kwirinda impanuka zo mu mazi

Ayo mahugurwa arimo kubera i Kimironko mu Mujyi wa Kigali yatangiye ku wa 11 Nzeri 2023 akaba atangwa n’Umudage w’inzobere mu mukino wo koga, Sven Spannkrebs, aho yereka abatoza uko barinda abakinnyi impanuka zo mu mazi.

Abahugurwa banagira igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyizwe mu ishuri
Abahugurwa banagira igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyizwe mu ishuri

Muri aya mahugurwa, abatoza barongererwa ubumenyi ku bijyanye n’uburyo bafasha abakinnyi kwirinda impanuka zo mu mazi ndetse n’uko bashobora gutabara mu buryo bwihuse mu gihe bahuye na zo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Sven Spannkrebs urimo gutanga aya mahugurwa, yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari uguha abatoza ubumenyi bazakoresha mu makipe yabo mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Intego y’aya mahugurwa ni ugufasha abatoza kubona ubumenyi bw’ubuzima bwabo bwa buri munsi mu gutoza barinda abana. Twatangiranye n’igice cyo kwiga mu ishuri tubigisha tekinike. Ubu tumaze gukorera mu mazi, aho twatangiye kubaha imyitozo bashobora gukoresha mu gihe kiri imbere.”

Umudage Sven Spannkrebs yavuze ko ubumenyi ari gutanga buzafasha abatoza mu gihe kiri imbere
Umudage Sven Spannkrebs yavuze ko ubumenyi ari gutanga buzafasha abatoza mu gihe kiri imbere

Muri aya mahugurwa kandi abayitabiriye bari kwigishwa uburyo bwiza kandi bworoshye bwakoreshwa mu gihe umuntu agiye kujya koga haba muri Pisine cyangwa mu Kiyaga ari na ho Sven Spannkrebs yakomeje avuga ko abari gutozwa bafite ubushake bwo kwiga kandi ko yizeye ko mu gihe bazaba basoje aya mahugurwa buri wese azaba ari ku rwego rwo gutoza.

Ati “Ntabwo bafite urwego twifuza kubaho ni yo mpamvu turi gukora aya mahugurwa ariko bameze neza, barifuza kwiga, bafite ubushake, nizeye ko buri wese azaba ashobora gutoza nyuma y’aya mahugurwa.”

Aya mahugurwa ari guhabwa abatoza 25 baturutse mu makipe 10 agize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda. Biteganyijwe ko azasozwa ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka