Abakinnyi 10 bagiye guhugurwa mu mukino wo kumasha

Mu gihe ishyirahamwe ryo kumasha mu Rwanda rimaze igihe gito ritangiye,abakinnyi icumi baratoranijwe ngo bitabire amahugurwa azabafasha gutoza abandi bakinnyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 24/08/2015,abayobozi b’iri shyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda (Rwanda archery and shooting Sports Federation,RASSF),batangaje ko bafite gahunda zo kuwugeza kure,aho nyuma y’amarushanwa bakoresheje,bagiye gukoresha amahugurwa abazatoza abandi.

Jaliah Mukabazungu ushinzwe amasoko n'ubucuruzi,asobanura imikorere y'iri shyirahamwe
Jaliah Mukabazungu ushinzwe amasoko n’ubucuruzi,asobanura imikorere y’iri shyirahamwe

Iri shyirahamwe ryatangiye mu mwaka wa 2012,riza gutangira gukora ku mugaragaro muri 2013, aho bamwe mu barigize babonye amahugurwa mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuvuka amakipe agera kuri atanu ariyo Indomptables y’i Muhanga,THUC(Thousand Hills United Club),NVP na SWAKA
N’ubwo uyu mukino usaba ubushobozi buhambaye,aho umuheto ugura Milioni n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (1,400,000Frws),barateganya kugeza uyu mukino no mu bigo by’amashuli birimo IPRCs,Ecole Française,APPE Rugunga n’ahandi.

Umuheto umwe ugura 1,400,000Frws
Umuheto umwe ugura 1,400,000Frws

Iri shyirahamwe rifite abaterankunga barimo MINISPOC, Olympic solidarity,IOC n’abamashi bo ku rwego rw’isi ndetse banabahaye imiheto 12 bigatuma bagira 15 dore ko basanganwe 3.

Biteganijwe ko amahugurwa y’aba batoza atangira kuri uyu wa kabiri taliki 25 Kanama 2015,akazarangira taliki ya 06 nzeli 2015,aho nyuma bazagira uruhare mu gushyira ibikorwa imihigo basinyanye na MINISPOC yo kuba muri 2017 hazaba hari amakipe 8 mu Rwanda y’umukino wo kumasha.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka